Trump ugiye kuzuza imyaka 79 yakorewe iri suzumwa ku wa 11 Mata 2025, aho nyuma yahamije ko ameze neza.
Ati “Byagenze neza ndacyeka, namaze umwanya munini ariko numvaga meze neza. Umutima mwiza, roho nziza, ndetse nashakaga gutandukana na Biden gato, nkoresha n’ikizamini cyo kureba uko ubuzima bwanjye bwo mu mutwe buhagaze, rero sinzi ikindi nababwira uretse kuba ibisubizo byose byari byiza.”
Ibisubizo by’ibi bizamini yakoresheje ntibiratangazwa.
Trump muri manda ye ya mbere nabwo yari yakorewe isuma, aho ku kizamini kijyanye no gutekereza no kwibuka, abaganga bemeje ko yagize 30 kuri 30.
Ni ikizamini gikorwa hagamijwe kureba uburyo umuntu yibuka, akemura ibibazo, umuvuduko atekerezaho, uburyo yita ku bintu, uburyo akoreshamo ururimi n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!