Trump yakije umuriro ugurumana mu mubano we, Macron n’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Perezida Macron ndetse n’Abafaransa muri rusange, abacyurira ko ab’i Paris bari batangiye kwiga Ikidage mu ntambara ya kabiri y’Isi bakagobokwa na Amerika ikabakura mu nzara z’Abadage.

Trump yari akubutse i Paris mu Bufaransa mu muhango wo kwibuka imyaka ijana ishize intambara ya mbere y’isi irangiye, aho Macron yavuze ko hari politiki zigaragara muri iki gihe zijya gusa n’izari ziriho ubwo intambara y’Isi yabaga.

Ati “Gukunda igihugu bitandukanye no guharanira inyungu z’igice cy’abantu bamwe. Guharanira inyungu z’abantu bamwe ni ukugambanira urukundo rw’igihugu.”

Yongeyeho ati “Iyo dushyize inyungu zacu imbere tutitaye ku z’abandi tuba dusibanganya ikintu cy’ingenzi igihugu gihagazeho, ari cyo kigiha ubuzima no gukomera ari cyo indangagaciro.”

Aya magambo yafashwe nko kubwira Trump ufite politiki yo gushyira inyungu z’abanyamerika imbere.

Trump asubiye muri Amerika icya mbere yakoze ni ukujya kuri Twitter yibasira Perezida Macron, mu gisa no gucana umuriro ugurumana hagati y’impande zombi.

Ati “Ikibazo Macron afite ni uko abantu bamukunda bagabanuka mu Bufaransa, bari ku kigero cya 26%, ndetse n’ikigero cy’ubushomeri kikaba kibarirwa mu 10%. Arimo kugerageza kubiha indi nyito. Nyamara ariko nta gihugu giharanira inyungu zacyo kuruta iz’abandi kurenza u Bufaransa”.

Yakomereje ku gushinja u Bufaransa kubangamira ubucuruzi hagati y’impande zombi, ku bijyanye n’uburyo busoresha cyane divayi zituruka muri Amerika nyamara izabwo ntibikorwe gutyo muri Amerika.

Ati “Mu bijyanye n’ubucuruzi, u Bufaransa bukora divayi nziza nk’uko Amerika iyikora. Ikibazo gihari ni uko u Bufaransa bwashyize amananiza kuri Amerika ku bijyanye no kugurisha divayi muri iki gihugu aho buca imisoro minini, mu gihe Amerika yorohereje divayi zo mu Bufaransa, igaca imisoro mike, ntabwo byumvikana bigomba guhinduka.”

Mu cyumweru gishize Macron yavuze ko u Burayi bugomba kwirinda mu bwubahane n’u Bushinwa, u Burusiya na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko badashobora gukomeza kwiringira kurindwa na Amerika. Ni amagambo Trump yise ‘igitutsi’.

Ibi yabikomoraga ku cyemezo Perezida Trump aherutse gufata cyo kwikura mu masezerano ikoreshwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, avuga ko ashaje.

Trump yibukije Macron uruhare rw’ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gufasha u Bufaransa mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’Isi.

Ati “Emmanuel Macron afite igitekerezo cyo kubaka igisirikare cy’u Burayi ngo bwirinde Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya, gusa mu ntambara ya mbere y’Isi n’iya kabiri byari u Budage. Byageze ku Bufaransa gute? I Paris bari batangiye kwiga Ikidage mbere y’uko Amerika ihagera”.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, yahise asubiza Trump abinyujije kuri Twitter ye ati “Ibyo Trump atazi ni uko iyo hataba amafaranga y’u Bufaransa, Leta zunze Ubumwe za Amerika zitari kubaho iyo budatera inkunga impinduramatwara muri Amerika. Banabahaye n’ikibumbano cyo kwibohora mubyizihirizaho.”

Trump yacyuriye Abafaransa ko iyo Amerika itabagoboka mu ntambara ya kabiri y'Isi bari babaye imbohe z'Abadage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza