00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yajyanye mu nkiko mwishywa we wamuteje itangazamakuru ashinjwa kunyereza imisoro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego arega mwishywa we Mary Trump n’abanyamakuru ba The New York Times kubwo kumushyirira hanze amakuru ajyanye n’imisoro.

Trump avuga ko guhera mu 2018 icyo kinyamakuru cyakomeje kumwandikaho inkuru zijyanye n’uburyo ashobora kuba yaranyereje imisoro, ibintu we afata nko kumwinjirira mu buzima bwe bwite.

Ikirego cyatanzwe muri New York gishinja Mary Trump uruhare mu mugambi wo kubona inyandiko z’ibanga akoresheje amanyanga.

Bashinja kandi Mary Trump kurenga ku masezerano umuryango wa Trump wagiranye mu 2001 yo kutamena amabanga y’abawugize.

Byinshi mu byo Trump ashinjwa bijyanye n’imisoro byasohotse mu gitabo cya Mary Trump cyiswe ‘Too Much and Never Enough: How My Family Created the World’s Most Dangerous Man’.

Trump arashaka indishyi za miliyoni zigera ku ijana z’amadolari kubera ingaruka izo nkuru zamugizeho.

Mary Trump (ibumoso) yarezwe na Donald Trump (iburyo) amushinja kumushyira ku karubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .