Trump ashinja umunyamakuru Bob Woodward kuba hari amajwi y’ikiganiro bakoranye, yashyize hanze Trump nta burenganzira yabimuhereye.
Woodward yakoze ibiganiro bitandukanye na Trump, agamije kubikoresha mu gitabo cye yise ‘Rage’, cyasohotse muri Nzeri 2020.
Amaze gushyira hanze igitabo, Woodward yasohoye amajwi y’ibyo yavuganye na Trump, atangira kuyagurisha ku ruhande.
Ni amajwi yagiye hanze tariki 25 Ukuboza 2022, akubiyemo ibyo Woodward yaganiriye na Trump mu 2016.
Mu kirego Trump yatanze mu rukiko rwo muri Florida kuri uyu wa Mbere, yavuze ko nta burenganzira yigeze aha Woodward ngo ashyire ayo majwi hanze.
Trump ariguza miliyoni 50 z’amadolari nk’impozamarira kuko amajwi ye hari impamvu atifuzaga ko ajya hanze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!