Yavuze ko ibicuruzwa biva muri Canada na Mexique bizashyirirwaho umusoro wa 25%, uhereye ku wa 20 Mutarama 2025, ubwo azaba atangiye inshingano.
Impamvu y’iki cyemezo ngo ni uko ashaka ko ibi bihugu bigira uruhare mu gukumira abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.
Ati “Mexique na Canada bifite uburenganzira n’imbaraga zo gukemura ibi bibazo bimaze igihe. Ni igihe ngo bishyure ikiguzi kiri hejuru.”
Yavuze ko kandi imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa izongerwaho 10%, kugeza igihe Guverinoma y’iki gihugu izagira uruhare mu guhagarika ubucuruzi bwa magendu bw’imiti izwi nka ‘fentanyl’ ishobora gukoreshwa nk’ibiyobyabwenge.
Leta ya Amerika imaze igihe igaragaza ko iyi miti ya ‘fentanyl’ ikorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bikorerwa mu nganda zo mu Businwa. Bibarwa ko nibura buri mwaka yica Abanyamerika ibihumbi 75 bayikoresha nk’ibiyobyabwenge.
Nubwo Trump yafashe ingamba zo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri ibi bihugu, biri mu bikorana ubucuruzi cyane na Amerika.
Mu 2023, 80% by’ibicuruzwa Mexique yohereje hanze byagiye muri Amerika. Ni mu gihe ibya Canada byoherejwe muri iki gihugu bangana na 75%.
Ku bijyanye n’u Bushinwa ho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakihariye 15% mu bicuruzwa byose iki gihugu cyohereza mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!