00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahize kuzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri Mexique, Canada n’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko natangira inshingano azongera imisoro ku bicuruzwa biva muri Mexique, Canada n’u Bushinwa.

Yavuze ko ibicuruzwa biva muri Canada na Mexique bizashyirirwaho umusoro wa 25%, uhereye ku wa 20 Mutarama 2025, ubwo azaba atangiye inshingano.

Impamvu y’iki cyemezo ngo ni uko ashaka ko ibi bihugu bigira uruhare mu gukumira abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.

Ati “Mexique na Canada bifite uburenganzira n’imbaraga zo gukemura ibi bibazo bimaze igihe. Ni igihe ngo bishyure ikiguzi kiri hejuru.”

Yavuze ko kandi imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa izongerwaho 10%, kugeza igihe Guverinoma y’iki gihugu izagira uruhare mu guhagarika ubucuruzi bwa magendu bw’imiti izwi nka ‘fentanyl’ ishobora gukoreshwa nk’ibiyobyabwenge.

Leta ya Amerika imaze igihe igaragaza ko iyi miti ya ‘fentanyl’ ikorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bikorerwa mu nganda zo mu Businwa. Bibarwa ko nibura buri mwaka yica Abanyamerika ibihumbi 75 bayikoresha nk’ibiyobyabwenge.

Nubwo Trump yafashe ingamba zo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri ibi bihugu, biri mu bikorana ubucuruzi cyane na Amerika.

Mu 2023, 80% by’ibicuruzwa Mexique yohereje hanze byagiye muri Amerika. Ni mu gihe ibya Canada byoherejwe muri iki gihugu bangana na 75%.

Ku bijyanye n’u Bushinwa ho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirakihariye 15% mu bicuruzwa byose iki gihugu cyohereza mu mahanga.

Trump yahize kuzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri Mexique, Canada n’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .