Ni urubanza uyu mugabo ari kuburanamo i New York, aho ashinjwa kuba yarishyuye amafaranga ibihumbi 130$ kuri Stormy Daniels wigeze kubica bigacika muri filime z’urukozasoni, uya mafaranga akaba yari agamije gutuma uyu mugore atazavuga iby’iki gikorwa, icyo gihe Trump akaba yari ageze imyiteguro yo kuyobora Amerika mu 2016.
Ibi ubwabyo nta cyaha kirimo gusa abashinjacyaha ba New York bavuga ko Trump yanyujije aya mafaranga ku wahoze ari umunyamategeko we, uyu akaba ari Michael Cohen.
Cohen ngo niwe washyiriye Daniels amafaranga, nyamara Trump akaba yari yayahaye Cohen nk’aho ari kumwishyura ikiguzi cya serivisi yamuhaye, ari nabyo bigize icyaha.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko Trump akomeje kuvuga ibyabereye mu rukiko, nyamara bitewe n’amategeko ya Amerika. Kugeza ubu Trump amaze gucibwa ibihumbi 9$ kubera kuvuga ibyabereye mu rukiko, kugeza ubwo umucamanza yamuburiye, akavuga ko nakomeza kuvuga ibyabereye mu rukiko azagera ubwo ahanishwa gushyirwa muri gereza.
Kugeza ubu Trump ari kuburana ari hanze, aho buri cyaha cyo kuvuga ibyabereye mu rukiko akoze, ahanishwa kwishyura 1000$, ibivuze ko amaze gukora ibi byaha inshuro icyenda mu rubanza afite muri New York gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!