00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahamijwe ibyaha 34 bifitanye isano n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni baryamanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2024 saa 11:34
Yasuwe :

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika, yahamijwe ibyaha 34 akurikiranyweho bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels, umugore bigeze kuryamana kugira ngo atabivuga bikamubuza amahirwe yo gutsinda amatora mu 2016.

Urubanza rwa Donald Trump rwakomeje kuri uyu wa Kane Tariki 30 Gicurasi mu 2024, mu Rukiko rw’i Manhattan muri New York. Ni urubanza rwari rwanitabiriwe n’uyu mugabo ku giti cye.

Urukiko rwatangaje ko Donald Trump ahamwa n’ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano Byose bifitanye isano n’amafaranga yishuye Stormy Daniels ngo atazamuvamo nyuma y’uko bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Donald Trump abaye umuntu wa mbere wabaye Perezida wa Amerika uhamijwe ibyaha n’urukiko.

Biteganyijwe ko Urukiko ruzatangaza ibihano rwamufatiye ku wa 11 Nyakanga mu 2024.

Trump yari amaze igihe mu nkiko ashinjwa kwishyura Daniels $130,000 ngo atazavuga ko mu 2006 bagiranye umubano wihariye watumye banakorana imibonano mpuzabitsina. Aya mafaranga Trump yayishyuye uyu mugore kugira ngo aya makuru atajya hanze bikazamubuza amahirwe yo kuyobora Amerika.

Muri iki kirego, Trump yahamijwe guhimba inyandiko agamije guhishira ibyaha yakoze. Ashobora gukatirwa igihano kiri hejuru y’imyaka ijana.

Trump yahamijwe ibyaha 34 bifitanye isano n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni baryamanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .