Byari byatangajwe ko Trump ashobora gusura u Burusiya mu rwego rwo kuganira na Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, gusa uyu mugabo yabihakanye, avuga ko bidashoboka.
Icyakora Trump ntiyahishe ko yifuza kubona umubano mwiza wa Amerika n’u Burusiya usubukurwa, nyuma y’uko ujemo agatotsi katewe n’intambara icyo gihugu cyatangije muri Ukraine, bigatuma ubutegetsi bwa Joe Biden bufunga inzira zose z’ibiganiro n’u Burusiya.
Byitezwe ko mu karasisi k’uyu mwaka, u Burusiya buzaba bwishimira intambwe bwateye muri Ukraine, cyane ko ibiganiro bigamije gusoza iyo ntambara, bishobora kubuharira igice bwigaruriye muri iyi myaka intambara imaze.
Hagati aho, Trump na Putin baherutse kugirana ikiganiro kuri telefoni, mu gihe amatsinda y’ibihugu byombi ari mu biganiro bigamije gusuzuma uburyo bwo guhagarika intambara muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!