Ku wa 16 Gashyantare 2025, Trump yabwiye itangazamakuru ko atemerenya n’ibyo Perezida wa Ukraine avuga kuko yizera ko Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, ashaka kurangiza intambara.
Ati “Bamaze igihe kinini barwana, barabikoze na mbere, bafite imbunda zikomeye. Batsinze Hitler ndetse na Napoleon, rero ndatekereza [Putin] ashaka kureka imirwano.”
U Burusiya bwagiye bwanga kenshi kugira amasezerano y’igihe gito yo guhagarika intambara muri Ukraine, ahubwo bugasaba ko habaho ubwumvikane bushingiye ku gukemura ikibazo ibihugu byombi bifitanye bihereye mu mizi.
Ku rundi ruhande Zelensky we yumva ko u Burusiya bushaka kuba buhagaritse imirwano kugira ngo bubanze butoze igisirikare cyabwo, ubundi buzatere ibindi bihugu byo muri OTAN.
Ati “Bishobora kuba mu mpeshyi, wenda mbere yaho, cyangwa mu mpera z’impeshyi. Sinzi igihe azabikorera ariko bizaba.”
Abayobozi bo muri OTAN bagiye bagaragaza ko bahangayishijwe n’u Burusiya ko niburamuka butsinze intambara yo muri Ukraine, buzatera n’ibindi bihugu byo mu Burayi.
Ku rundi ruhande, Putin we avuga ko ibyo ari gutera abaturage babo ubwoba kuko u Burusiya nta gahunda bufite yo gutera ibihugu byo mu Burayi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!