00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahagaritse umushinga wa Amerika wo kongera amashanyarazi muri Afurika

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 26 February 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse umushinga wa Power Africa watangijwe na Perezida Barack Obama, ukaba wari ufite intego yo kongera ibikorwaremezo by’amashanyarazi ku Mugabane wa Afurika.

Ni umushinga wari ushamikiye ku kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID giherutse guhagarikwa na Leta ya Amerika, gishinjwa gukoresha nabi umutungo, ubu kikaba kiri gusuzumwa.

Umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko porogaramu zose zigize uyu mushinga ziri gusuzumwa harebwa uburyo zavugururwa zigakorwa mu buryo butuma zitanga umusaruro ku nyungu za Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize Ati “Porogaramu zose zikora mu nyungu z’igihugu cyacu zizakomeza gukora, ariko na none izikorwa mu buryo igihugu kitabonamo inyungu ntabwo zizakomeza gukora.”

Intego y’uyu mushinga yari ukongera gigawatt 30 z’amashanyarazi muri Afurika, aho abarenga miliyoni 600 mu bageze kuri miliyari 1.3 batuye uyu Mugabane, badafite amashanyarazi.

Amerika yakuyeho gahunda yari igamije kongera amashanyarazi muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .