Trump yagize icyo avuga ku itegeko ryo gukuramo inda muri Amerika rikomeje gukurura impaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatanze igitekerezo cye ku itegeko ryo gukuramo inda ritari kuvugwaho rumwe muri icyo gihugu.

Trump yatangaje ko adashyigikiye gukuramo inda uretse igihe uwasamye yafashwe ku ngufu, yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa iyo nda ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi.

Iki gitekerezo Trump agitanze nyuma y’umunsi Leta ya Alabama yemeje itegeko ribuza gukuramo inda.

Abashyigikiye iryo tegeko rishya bavuga ko iryari risanzwe ryo mu 1973 ryatangaga uburenganzira busesuye bwo gukuramo inda, bihabanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Perezida Trump yari amaze igihe yaranze kugira icyo atangaza kuri iryo tegeko rimaze igihe ritavugwaho rumwe muri Amerika.

Kuri uyu wa Gatandatu abinyujije kuri Twitter nibwo yatangaje icyo atekereza, yerekana ko adashyigikiye abambura abandi ubuzima.

Yagize ati “Njye nshiyikira cyane ubuzima uretse ku mpamvu eshatu zihariye, ni ukuvuga igihe habayeho gufatwa ku ngufu, guterwa inda n’uwo mufitanye isano cyangwa ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga nkuko Ronald Reagan yabyemeraga.”

Trump yakomeje ashima uburyo urwego rw’ubucamanza muri Amerika rukomeje gushyiraho amategeko abuza abantu gukuramo inda, by’umwihariko biturutse ku bacamanza b’urukiko rw’Ikirenga yashyizeho barimo Neil Gorsuch na Brett Kavanaugh.

Trump asa n’uwagiye ahindura imvugo ku bijyanye no gukuramo inda uko imyaka yagiye ishira. Mu 1999 yatangaje ko adashyigikiye ikurwamo ry’inda ku mpamvu iyo ariyo yose, mu 2016 avuga ko gukuramo inda yabishyigikira igihe hari impamvu zumvikana.

Hari izindi Leta 16 muri Amerika zatangiye inzira zo gushyiraho amategeko akakaye abuza gukuramo inda.

Byitezwe ko abadashyigikiye iryo tegeko bazajurira mu nkiko ariko abarishyigikiye bakagira icyizere cy’uko mu Rukiko rw’Ikirenga abenshi mu bacamanza barimo ari abagendera ku mahame ya kera adashyigikira gukuramo inda.

BBC yatangaje ko ingingo yo gukuramo inda ishobora kuzaba iturufu rikomeye mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

Kuri uyu wa Gatandatu Trump yasabye abayoboke b’ishyaka rye ry’aba-republicains gufatana urunana bagaharanira gutsinda amatora mu 2020 bashyigikira kutagira uvutswa ubuzima.

Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-démocrate wiyamamariza kuyobora Amerika, Elizabeth Warren yavuze ko iryo tegeko ryo kubuza gukuramo inda ari ribi cyane.

Warreb yashimangiye ko bazarirwanya kugeza igihe riteshejwe agaciro bagatsinda.

Mu 1973 nibwo hashyizweho itegeko ryemera gukuramo inda muri Leta 50 zigize Amerika.

Isuzuma ryakozwe n’Ikigo Pew Research Center mu 2018, ryagaragaje ko abanyamerika bifuza ko gukuramo inda mu buryo bwose bushoboka ari 25 %, abifuza ko zajya zikurwamo ku mpamvu zimwe na zimwe ni 34 %, abagaragaje ko inda zidakwiriye kuvamo uretse ku mpamvu nke ni 22 % mu gihe 15 % bavuze ko zidakwiriye kuvamo uko byagenda kose.

Perezida Trump yavuze ko gukuramo inda bikwiye gukorwa mu gihe ubuzima bw'umubyeyi buri mu kaga cyangwa utwite yatewe inda n'uwo bafitanye isano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza