Trump aherutse gutangaza imisoro ku bihugu hafi 90, aho buri kimwe cyagiye gishyirirwaho imisoro igomba kwishyurwa ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, uretse ko nyuma yisubiyeho, akuraho iyo misoro yose, asigaza gusa umusoro wa 10%.
Hari ibihugu byateye hejuru, bivuga ko iyi misoro itari ikwiriye kuko izagira ingaruka ku bukungu bw’Isi. Trump yasubije ibyo bihugu, avuga ko "Dushobora gukora ibyo twifuza byose. Dushobora gushyiraho imisoro, hanyuma ibyo bihugu kudakorana natwe, cyangwa se bakayishyura. Niba bumva iyo misoro ihanitse, bashobora guhitamo kudakorana natwe."
Trump yavuze ko hari ibicuruzwa bishobora gusonerwa ntibihite bishyirirwaho iyo misoro, cyane ko nka telefoni na mudasobwa byamaze gukurwa mu bicuruzwa birebwa nayo, icyakora avuga ko umusoro wa 10% uzagumaho, ndetse ashimangira ko Amerika iri kwinjiza za miliyari z’amadolari kubera iyo misoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!