Biteganyijwe ko uru rwego ruzwi nka DOGE (Department Of Government Effiency) ruzatangira imirimo muri Mutarama 2025 ubwo Trump azaba amaze gusimbura Perezida Joe Biden ku butegetsi.
Nk’uko Trump yabisobanuye, Musk na Vivek Ramaswamy bazafatanya mu kuyobora uru rwego, aho bazajya batanga inama ku kuntu amafaranga y’igihugu akoreshwa, amavugurura mu nzego z’igihugu no ku gukuraho amabwiriza ameze nk’imbogamizi ku iterambere ry’Abanyamerika.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko DOGE izatanga inama n’umurongo wo kugenderaho, kandi ko izakorana n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’ibishinzwe gucunga umutungo n’ingengo y’imari, hagamijwe amavugurura no korohereza ishoramari birenze uko byahoze.
Trump yagaragaje ko uru rwego ruzaba ari urw’agateganyo kuko imirimo yarwo izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2026, kandi ngo yizeye ko umusaruro ruzatanga uzaba ari impano ikomeye kuri Amerika mu gihe izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 250 ibonye ubwigenge.
Uyu munyapolitiki yasezeranyije Musk ko azamuha inshingano yo kuyobora uru rwego ubwo yemeraga kumwamamaza akoresheje urubuga nkoranyambaga X yaguze mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!