00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagejeje umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa ku 104%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2025 saa 11:36
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko guhera saa sita z’ijoro zo ku wa 9 Mata 2025, umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa uziyongera ukagera ku 104%, kuko icyo gihugu kinangiye ntikireke icyemezo cyo kongerera umusoro ibicuruzwa bituruka muri Amerika.

Ibi Trump yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mata 2025, nyuma y’uko yari yaburiye u Bushinwa ko ashobora kongera 50% y’umusoro ku bicuruzwa bwohereza muri Amerika.

Ibyo Trump yabitangaje nyuma y’uko U Bushinwa buvuze bugiye kongera umusoro wa 34% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ungana n’uwo Amerika yashyiriyeho ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

Ni umusoro Amerika yashyizeho ku ngoma ya Trump, waje ari inyongera ku wundi ungana na 20% wari warashyizweho mbere, bivuze ko muri rusange ibicuruzwa biva mu Bushinwa byagombaga gutangira gusora umusoro wa 54% mbere yo kwinjira muri Amerika.

Ni ibintu byarakaje u Bushinwa na bwo bugafata icyemezo cyo kwihorera bwongera umusoro wa 34% ku bicuruzwa bya Amerika, ariko Trump yari yabuburiye ko nibudahindura icyo cyemezo, azongera 50% ku musoro ibicuruzwa biva mu Bushinwa byari byashyiriweho, ukagera ku 104%.

Umunyamabanga muri White House ushinzwe itangazamakuru, Karoline Leavitt, avuga kuri iki cyemezo, yagize ati "Byari ikosa ku Bushinwa gufata icyemezo cyo kwihorera kuri Amerika. Iyo Amerika ikubiswe, ikubita kurushaho. Ni yo mpamvu umusoro wa 104% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa utangira gukurikizwa guhera saa sita z’ijoro."

Amerika yazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye ivuga ko na byo byasoreshaga imisoro y’umurengera ku bicuruzwa ibyoherezamo, cyangwa bikagira inzitizi nyinshi zikumira ibicuruzwa bya Amerika ku masoko yo muri ibyo bihugu.

Trump yagejeje umusoro w'ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa kuri 104%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .