Perezida Trump yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House ku wa 12 Werurwe 2025.
Yavuze ko mu biganiro byahuje Amerika na Ukraine muri Gashyantare, Perezida Zelensky atari yiteguye inzira y’amahoro ariko ubu Ukraine yiteguye ibiganiro by’amahoro ahubwo ko igisigaye ari Uburusiya bugomba kugira icyo bukora.
Ati “Nari kumwe n’umuntu usa n’udashaka amahoro. Noneho yemeye amahoro. Tuzareba rero uko bigenda.”
Uyu mugabo kandi ubwo yabazwaga niba azotsa igitutu u Burusiya kugira ngo bwemere ihagarikwa ry’intambara, yasubije ko yumva atari ngombwa, ndetse ashimangira ko Amerika ifitanye umubano mwiza n’impande zombi.
Ibiganiro byabereye muri Arabia Saoudite hagati ya Amerika na Ukraine byasize impande zombi zemeranyije ko habaho agahenge k’iminsi 30 ariko u Burusiya ntibwagize icyo bubitangazaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!