00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagaruye icyizere ko Zelensky yiteguye ibiganiro by’amahoro

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 13 March 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we wa Ukraine, Zelensky, yashyize akemera ibiganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara n’u Burusiya.

Perezida Trump yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House ku wa 12 Werurwe 2025.

Yavuze ko mu biganiro byahuje Amerika na Ukraine muri Gashyantare, Perezida Zelensky atari yiteguye inzira y’amahoro ariko ubu Ukraine yiteguye ibiganiro by’amahoro ahubwo ko igisigaye ari Uburusiya bugomba kugira icyo bukora.

Ati “Nari kumwe n’umuntu usa n’udashaka amahoro. Noneho yemeye amahoro. Tuzareba rero uko bigenda.”

Uyu mugabo kandi ubwo yabazwaga niba azotsa igitutu u Burusiya kugira ngo bwemere ihagarikwa ry’intambara, yasubije ko yumva atari ngombwa, ndetse ashimangira ko Amerika ifitanye umubano mwiza n’impande zombi.

Ibiganiro byabereye muri Arabia Saoudite hagati ya Amerika na Ukraine byasize impande zombi zemeranyije ko habaho agahenge k’iminsi 30 ariko u Burusiya ntibwagize icyo bubitangazaho.

Perezida Trump yagaruye icyizere ku bushake bwa Zelensky bw'ibiganiro by'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .