Trump yagaragaje Oracle nk’ikigo gikwiriye kugura TikTok

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Kanama 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Oracle ari sosiyete nziza ikwiriye kugura ibikorwa bya TikTok.

Hashize iminsi Trump ashyizeho iteka risaba ByteDance, sosiyete yo mu Bushinwa ifite TikTok ko mu minsi 90 izafungwa mu gihe ibikorwa byayo muri Amerika bizaba bitari mu maboko ya sosiyete y’imbere mu gihugu.

Nyuma y’iryo teka, Microsoft yahise itangira ibiganiro byo kugura TikTok ndetse byaje kuvugwa ko na Twitter ishaka kugura uru rubuga ku buryo zombi zazahuzwa zikaba ikigo kimwe.

Gusa mu cyumweru gishize, Oracle byatangajwe ko ishobora kuba umuguzi wa TikTok ikagenzura ibikorwa byayo byo muri Amerika ya Ruguru, Australie na Nouvelle-Zélande.

Umuyobozi wa Oracle, Larry Ellison, asanzwe ari umwe mu bantu bakomeye bashyigikira gahunda za Trump ndetse muri Gashyantare uyu mwaka yateguye ibikorwa bigamije gukusanya inkunga y’amafaranga azifashisha mu kwiyamamaza.

Amagambo ya Trump yo kuba Oracle yagura TikTok aje nyuma y’iminsi bivugwa ko iyi sosiyete iri kwiga ku giciro yaguraho imwe mu mitungo ya ByteDance ari nayo igenzura TitTok.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Oracle nk’ikigo cyiza gikwiriye kugura TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .