00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagaragaje ko Ukraine yakoze ikosa ryo kwinjira mu ntambara n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Ukraine yakoze ikosa rikomeye ryo kwinjira mu ntambara n’igihugu kiyirusha ubushobozi muri byose, kuva mu gisirikare, mu bukungu, mu mubare munini w’abaturage n’ibindi.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo Amerika yakoze ibishoboka byose mu gufasha Ukraine, ikayiha intwaro n’ibikoresho, byose nta kintu byahinduye kuko bitabujije u Burusiya gukomeza gutsinda.

Uyu mugabo yavuze ko u Burusiya bwagose ingabo nyinshi za Ukraine mu gace ka Kursk, kandi ko hari amahirwe menshi y’uko zabica, aho yanasabye Perezida Putin kugirira abo basirikare impuhwe.

Putin nawe yemeye ko u Burusiya bushobora kutica abo basirikare, ariko asobanura ko Ukraine igomba kubasaba kurambika intwaro hasi.

Magingo aya, u Burusiya bumaze kwigarurira hejuru ya 86% by’agace ka Kursk kari karigaruriwe na Ukraine, amakuru akavuga ko intambara yo kukarinda imaze guhitana ubuzima bw’abasirikare barenga ibihumbi 20 ba Ukraine.

Trump yagaragaje ko Ukraine yakoze ikosa ryo kwinjira mu ntambara n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .