Uyu muyobozi yavuze ko nubwo Amerika yakoze ibishoboka byose mu gufasha Ukraine, ikayiha intwaro n’ibikoresho, byose nta kintu byahinduye kuko bitabujije u Burusiya gukomeza gutsinda.
Uyu mugabo yavuze ko u Burusiya bwagose ingabo nyinshi za Ukraine mu gace ka Kursk, kandi ko hari amahirwe menshi y’uko zabica, aho yanasabye Perezida Putin kugirira abo basirikare impuhwe.
Putin nawe yemeye ko u Burusiya bushobora kutica abo basirikare, ariko asobanura ko Ukraine igomba kubasaba kurambika intwaro hasi.
Magingo aya, u Burusiya bumaze kwigarurira hejuru ya 86% by’agace ka Kursk kari karigaruriwe na Ukraine, amakuru akavuga ko intambara yo kukarinda imaze guhitana ubuzima bw’abasirikare barenga ibihumbi 20 ba Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!