Kuva muri Gashyantare 2025, intumwa za Amerika zahuriye muri Arabie Saoudite n’iz’u Burusiya n’iza Ukraine, zumva ibitekerezo bya buri ruhande biganisha ku ihagarikwa ry’iyi ntambara.
Ku wa 4 Mata ubwo umunyamakuru yabazaga Trump ibyo yavuganye na Zelensky, yasubije ati “Ntekereza ko yiteguye kumvikana. Kandi ntekereza ko Perezida Putin yiteguye kumvikana.”
Trump yatangaje ko Amerika iri kugirana ibiganiro byiza n’u Burusiya na Ukraine kandi ko yifuza ko iyi ntambara ihagarara vuba kugira ngo impfu z’abaturage zihagarare.
Ati “Turashaka kubona ihagarara vuba hashoboka kubera ko abaturage ibihumbi bicwa mu cyumweru. U Burayi bwananiwe kumvikana na Perezida Putin ariko ntekereza ko njyewe nzabishobora.”
U Burusiya bwashoje iyi ntambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Ubutegetsi bwa Amerika bwabanje bwo bwashakaga guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare kugira ngo itsinde, ariko Trump we yagaragaje ko ibiganiro by’amahoro ari byo byabonekamo igisubizo kirambye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!