Trump yagaragaje ko atagishobora gukaraba neza kubera ikibazo cy’amazi make muri Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye kuvugurura uko ibikoresho bifasha abantu koga bisohora amazi, ni nyuma y’uko Perezida Trump, avuze ko adashobora gukaraba neza mu misatsi ye kubera amazi make.

Itegeko ryo mu 1992 riteganya ko ibyo bikoresho bitemerewe gusohora litiro zirenga 9.5 z’amazi ku munota. Iyi ngano y’amazi ngo ikaba ari nkeya.

Trump aherutse kugira ati “Hanyuma iyo ugiye kwiga, urafungura ngo woge amazi ntasohoke. Urashaka gukaraba intoki, amazi ntasohoke, none wakora iki?”

Yakomeje agira ati “Umara umwanya munini uhagaze cyangwa ukoga igihe kirekire. Kuko umusatsi wanjye, sinzi kuri wowe ariko ugomba kuba umeze neza. Umeze neza.”

Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe kubungabunga amasoko y’ingufu, Andrew deLaski, yavuze ko ibyo Trump yasabye bidashoboka ariko bamwereka aho yakura ibikoresho bimufasha kubona amazi menshi yo koga.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko atabasha koga neza kubera amazi make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .