Trump yafatiye ibihano abayobozi ba ICC bakora iperereza ku byaha abanyamerika bakoreye muri Afghanistan

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kamena 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Trump yafatiye ibihano bikaze abayobozi ba ICC bari gukora iperereza ku byaha by’intambara ingabo za Amerika zikekwaho gukorera muri Afghanistan mu 2003.

Iteka Perezida Trump yashyizeho umukono, ryemerera Amerika gufatira imitungo abakozi ba ICC bashobora kuba bafite muri icyo gihugu ndetse no kubabuza kwinjira muri iki gihugu binyuze mu kubima viza.

Ubutegetsi bwa Perezida Trump buvuga ko ICC ari urukiko rudashobora kwizerwa, rwamunzwe na ruswa kugera mu nzego zayo zo hejuru. Uru rukiko kandi runengwa kuba rutigenga, aho Amerika ivuga ko u Burusiya bushobora kuba ari bwo buri inyuma y’iperereza rya ICC.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kane Trump asinye iteka ririmo ibihano ku bayobozi ba ICC, Umunyamabanga wa leta, Mike Pompeo, yavuze ko Amerika itazaterwa ubwoba n’urukiko rutemewe rwashyizweho n’agatsiko runaka ngo rwibasire abandi.

Yakomeje avuga ko ibihano byafashwe bishobora no kuzakoreshwa ku bagize imiryango y’abayobozi ba ICC, ntibahabwe viza yo kujya muri Amerika.

Mu 2017 nibwo Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bom Bensouda, yagiye muri Amerika gusaba uburenganzira bwo gutangiza iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’ingabo zayo, urwego rw’iperereza (CIA), n’iza Afghanistan.

Hari kandi n’iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’aba-Taliban kuva muri Gicurasi 2003.

Igitekerezo cy’iri perereza nticyakiriwe neza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugeza ubwo iki gihugu cyaje gutesha agaciro viza ya Bensouda.

Amerika ntabwo iri muri ICC bityo uru rukiko nta bubasha buyifiteho. Gusa ariko Afghanistan yo iri muri uru rukiko ari yo mpamvu rufite ububasha bwo gukorayo iperereza.

Amerika ivuga ko urebye igihe ICC yashingiwe ntacyo yagezeho kuko imaze gucira imanza abantu umunani guhera mu 2002, nyamara igakoresha miliyari 1.5 z’amadolari. Iki kikaba ari igisebo dore ko ngo bitanahagaritse ubugizi bwa nabi hirya no hino ku Isi.

Intambara ya Afghanistan yatangiye mu Ukwakira 2001, abanyamerika batera icyo gihugu bagamije kuvanaho Leta y’abatalibani bashinjaga guha icumbi n’urwaho umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.

Amerika inenga ICC kuba ari urukiko rukoreshwa n'abantu mu nyungu zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .