00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yafashije umwana urwaye kanseri gukabya inzozi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 March 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashije umwana urwaye kanseri gukabya inzozi, amugira ushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu w’icyubahiro cyane ko yifuzaga kuba umupolisi.

Devarjaye ‘DJ’ Daniel w’imyaka 13 yabaye mu buzima bushaririye nyuma y’aho mu 2018 arwaye kanseri y’ubwonko. Icyo gihe ababyeyi be bamenyeshejwe ko asigaje igihe kiri hagati y’amezi atatu n’atanu yo kubaho.

Kimwe n’abandi bana bose, DJ Daniel yagize inzozi zo kuba umupolisi akiri muto, gusa bitewe n’uko yahuye n’iyi ndwara ikomeye, byasaga nk’aho atazabasha kuzikabya.

Umuryango we wakoze iyo bwabaga mu kumufasha kugera ku nzozi ze, umukorera ubuvugizi ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi ya New York na Houston yafashije DJ Daniel, imuha impuzankano y’abapolisi, imubwira ko ari umwe muri bo.

Perezida Trump wakozwe ku mutima n’inkuru y’uyu mwana, na we yamufashije gukabya inzozi, amuha impuzankano y’abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakoze iki gikorwa ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amatageko, afata umwanya wo gushimira DJ Daniel kuba ataraciwe intege n’iyi ndwara, agakomeza guhanga amaso icyo ashaka kugeraho.

Yagize ati “Udusanze mu ngoro kuri uyu mugoroba ni umusore ukiri muto, ukunda cyane abapolisi bacu..Abaganga bamuhaye amezi atarenze atanu yo kubaho mu myaka itandatu ishize. Kuva icyo gihe DJ na Se batangiye urugendo rwo kugera ku nzozi ze.”

Trump yakomeje agira ati “Muri iri joro, tugiye kuguha icyubahiro gikomeye, ndasaba umuyobozi mushya wa Secret Service, Sean Curran, kukugira umwe muri bo, umukozi wa Amerika ku mugaragaro.”

Uyu mwana yatunguwe n’iki gikorwa, atangaza ko ntagitekerezo yari afite ku biri bubera imbere y’abagize Inteko, gusa ngo yifuzaga guhura na Perezida.

Mu byishimo byinshi, DJ Daniel yahobeye Perezida Trump, ndetse banajyanye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, DJ Daniel yavuze kwambikwa impuzankano y’abashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu ari icyubahiro gikomeye kuri we n’umuryango we.

Ntabwo DJ Daniel azakora akazi ko kurinda Perezida wa Amerika, ni yo mpamvu yagizwe umukozi "w’icyubahiro". Iki gikorwa kigamije gusa gushyigikira uburyo atigeze acika intege mu bihe bigoye.

DJ Daniel yambitswe impuzankano y'abashinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .