00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yaciye amarenga yo kuziyamamaza mu 2024

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 09:06
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu nk’uko byatangajwe n’abajyanama be batatu.

Ku wa Kane, Trump ubwe yaciye amarenga ko mu 2024 yifuza kongera guhatanira kuyobora Amerika.
Yari mu Mujyi wa Iowa, aho yabwiye abamushyigikiye ati “ Ubu rero, kugira ngo igihugu cyacu cyongere gitekane kandi gikomere, ahari nzongera mbikore.”

Yakomeje agira ati “Mwitegura, ni ibyo nababwira, vuba aha cyane, mwitegure.”

Umwe mu bajyanama be wanze ko amazina ye atangazwa, yahamirije Reuteurs ko Trump aziyamamaza mu 2024.

Ati “Ndatekereza ko ashaka kwiyamamaza kandi kubitangaza mbere ya Thanksgiving ( ku wa 24 Ugushyingo) bimuha amahirwe akomeye imbere y’abo bahanganye, kandi ibyo nawe arabizi."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .