Ni amagambo aje nyuma y’igihe Trump ashyize imbaraga mu biganiro bigamije guhosha intambara irimbanyije hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine kugira ngo amahoro aboneke.
Kuri uyu wa Kane, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ntabwo nishimiye ibitero by’u Burusiya kuri Kyiv. Ntabwo byari bikenewe kandi ni mu gihe kibi. Vladimir, STOP! [rekera aho] Abasirikare ibihumbi bitanu bapfa buri cyumweru”.
Yakomeje agira ati “Reka tugere ku masezerano y’amahoro.”
Ntacyo u Burusiya buravuga kuri aya magambo ya Trump.
Ubwo Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, yari abajijwe kuri ibi bitero byagabwe ku Mujyi wa Kyiv, yasubije ko u Burusiya bukomeje kurasa ku birindiro bya gisirikare.
Trump yiyamye Putin nyuma y’uko ku wa Gatatu nabwo yari yavuze ko atashimishijwe n’amagambo ye, aho yari yavuze ko Ukraine itemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.
Yavuze ko ari amagambo abangamiye ibiganiro by’amahoro.
Gusa mu biganiro Trump yagiranye na Zelensky muri Werurwe, yavuze ko Crimea yavuye mu biganza bya Ukraine mu myaka myinshi ishize, nta n’ibiganiro byo kugira ngo aka gace igasubirane bikenewe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!