Trump yavuze ko intambara imaze umwaka igomba guhagarara mbere y’uko yinjira mu biro naramuka atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu atora azaba tariki 5 Ugushyingo 2024.
Trump yabisabye Netanyahu muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo bahuriraga mu nyubako Mar-a-Lago ya Trump iherereye muri Leta ya Florida nk’uko Russia Today yabitangaje.
Mbere yaho Trump yari yumvikanye avuga ko abanya-Israeli bakwiriye guhagarika intambara, kuko bitanga isura mbi ku Isi.
Nta hantu mu ruhame Trump aragaragara asaba Israel guhagarika intambara, ari nabyo bitera urujijo kuri gahunda yo guhagarika intambara muri Gaza mu gihe yaba agiye ku buyobozi.
Impamvu Amerika ibizamo cyane ni uko ari kimwe mu bihugu bitanga inkunga ikomeye ya gisirikare kuri Israel, ku buryo kuyihagarika cyangwa kugira amabwiriza baha icyo gihugu, byakoroha kuyubahiriza kurusha undi uwo ari we wese.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!