Amerika ijyana ku meza y’ibiganiro ingingo yo guharira u Burusiya intara ya Crimea kugira ngo intambara imaze imyaka itatu ihagarare.
Gusa Perezida Zelensky we yamaze gutangaza byeruye ko atazigera aganira na Amerika ku ngingo yo guhara ibice byigaruriwe n’u Burusiya birimo n’Intara ya Crimea.
Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Truth Social ko mu gihe Zelensky yakomeza kwanga iki gisubizo ashobora kuzisanga igihugu cye cyose kitakimuri mu maboko.
Ati “Aya magambo ni mabi cyane, yangiza ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, kuko Crimea yafashwe kera.”
RT yanditse ko Crimea isanzwe ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abarusiya, batoye muri kamarampaka ko yomekwa ku Burusiya mu 2014.
Trump ati “Ikibazo cyo muri Ukraine kirakomeye. Agomba kwemera amasezerano y’amahoro cyangwa akarwana indi myaka itatu ishobora kugera yaratakaje igihugu cyose.”
Trump yavuze ko amasezerano y’amahoro bayakozaho imitwe y’intoki, kuko Zelensky ufite intege nke mu mpande zihanganye agomba kureka bikarangira.
Amerika ivuga ko iri gushaka icyasubiza amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya ariko inashyira imbere amasezerano yo kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Ukraine hagamijwe kwishyuza miliyari zirenga 200 $ iki gihugu cyatanze nk’inkunga ya gisirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!