00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yaburiye Zelensky ko ashobora kubura igihugu cyose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 11:08
Yasuwe :

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibiganiro by’amahoro byapfubijwe n’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanze ko baganira ku guharira u Burusiya uduce two muri Ukraine bwafashe, nyamara bishobora gutuma abura igihugu cyose.

Amerika ijyana ku meza y’ibiganiro ingingo yo guharira u Burusiya intara ya Crimea kugira ngo intambara imaze imyaka itatu ihagarare.

Gusa Perezida Zelensky we yamaze gutangaza byeruye ko atazigera aganira na Amerika ku ngingo yo guhara ibice byigaruriwe n’u Burusiya birimo n’Intara ya Crimea.

Perezida Trump yanditse ku rubuga rwa Truth Social ko mu gihe Zelensky yakomeza kwanga iki gisubizo ashobora kuzisanga igihugu cye cyose kitakimuri mu maboko.

Ati “Aya magambo ni mabi cyane, yangiza ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, kuko Crimea yafashwe kera.”

RT yanditse ko Crimea isanzwe ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abarusiya, batoye muri kamarampaka ko yomekwa ku Burusiya mu 2014.

Trump ati “Ikibazo cyo muri Ukraine kirakomeye. Agomba kwemera amasezerano y’amahoro cyangwa akarwana indi myaka itatu ishobora kugera yaratakaje igihugu cyose.”

Trump yavuze ko amasezerano y’amahoro bayakozaho imitwe y’intoki, kuko Zelensky ufite intege nke mu mpande zihanganye agomba kureka bikarangira.

Amerika ivuga ko iri gushaka icyasubiza amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya ariko inashyira imbere amasezerano yo kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Ukraine hagamijwe kwishyuza miliyari zirenga 200 $ iki gihugu cyatanze nk’inkunga ya gisirikare.

Perezida Trump yavuze ko Zelensky nakomeza kwanga amasezerano y'amahoro azatakaza igihugu cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .