Trump yaburiye ko Coronavirus izaba mbi kurushaho mbere y’uko ibintu bimera neza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yaburiye ko icyorezo cya Coronavirus muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gishobora kuba kibi kurushaho mbere y’uko ibintu byongera kumera neza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Trump wagenderaga cyane ku bintu byanditse yateguriwe, yanasabye Abanyamerika bose kwambara udupfukamunwa, avuga ko ‘twose dufite akamaro kandi tugaragaza gukunda igihugu’.

Trump yakomeje agira ati “Birashobora ko mu buryo bubabaje ibintu bizaba bibi kurushaho mbere y’uko bimera neza. Icyo ni ikintu ntajya nkunda kuvuga ku bintu, ariko uko ni ko ibintu bimeze”.

Trump yumvikanye ashishuikariza abantu kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati yabo. Ati “Turi gusaba buri muntu wese ko igihe udashoboye gusiga intera hagati yawe n’undi muntu, ambara agapfukamunwa, shaka agapfukamunwa”.

Yakomeje agira ati “Waba ukunda ako gapfukamunwa cyangwa utagakunda, ni ingirakamaro kandi dukeneye ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kubona cyadufasha”.

Trump kandi yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko Coronavirus ari virusi y’u Bushinwa. Muri iki kiganiro kandi ntabwo yari yambaye agapfukamunwa.

Kugeza ubu, abarenga 3800000 bamaze kwandura Coronavirus muri Amerika, muri bo abarenga 140000 imaze kubica. Iyi mibare yo muri Amerika ni yo myinshi cyane ku Isi.

Trump yemeje ko mbere y'uko ibintu bimera neza icyorezo cya Coronavirus kizabanza kuba kibi birushijeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .