Trump abinyujije ku rubuga rwa Truth, yavuze ko Hamas ikwiye kurekura imfungwa za Israel yafashe bugwate ndetse n’imibiri y’abishwe.
Ati “Murekure imfungwa zose zafashwe bugwate, nonaha kandi muhite mutanga n’imirambo yose y’abantu mwishe cyangwa bibarangirireho.”
Yakomeje avuga ko nibidakorwa azaha Israel ibikenewe byose ngo yisubize abantu bayo.
Ati “Uyu ni umuburo wa nyuma, ku bw’ubuyobozi, igihe kirageze ngo muve muri Gaza mugifite amahirwe.”
Ibi bibaye nyuma yuko amasezerano hagati ya Hamas na Israel yo guhererekanya imfungwa arangiye. Hamas yarekuye imfungwa 38, Israel itanga imfungwa 200 z’Abanye-Palestine.
Mu mbohe 251 zatwawe nyuma y’igitero Hamas yagabwe muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, 58 ziracyari muri Gaza harimo 34 Israel yamaze kwemeza ko zapfuye.
Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizongera kuganira ku yandi masezerano yo guhererekanya imfungwa n’agahenge, ariko abakurikiranira hafi abayobozi bo muri ibi bihugu bavuga ko ibyo biganiro bikigoranye.
Ku wa 5 Werurwe 2025, Umuvugizi w’umutwe wa Hamas, Hazem Qassem, yabwiye CNN, ko iri terabwoba rya Trump ntacyo rizafasha ko ahubwo rizatuma kongera kugirana amasezerano bigorana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!