Trump yabwiye Amerika na Canada ko bikwiye kwakira ndetse bikemera ibyo Amerika ishaka.
Yakomeje avuga ko imisoro yongewe ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bindi bihugu yinjiza miliyari nyinshi z’Amadolari buri munsi.
Ubwo yasangiraga ifunguro rya nimugoroba n’abandi bayobozi bakuru ku wa 8 Mata 2025, Trump yagize ati “ Turimo kubaka ubukungu biturutse mu misoro, twinjiza miliyari 2$ buri munsi. Murabyizera? Bambwiye ko twinjiza miliyari 2 z’Amadolari buri munsi."
AP yanditse ko imisoro ku bicuruzwa biva hanze yongerewe muri Gashyantare 2025. Muri uko kwezi hakusanyijwe miliyari 7,2$ y’imisoro yakusanyijwe kuri gasutamo, ni ukuvuga angana na miliyoni 258,8$ ku munsi.
Mu gihe muri Werurwe hakusanyijwe miliyari 8,1 z’Amadorali ni ukuvuga ko ku munsi hinjiye angana na miliyoni 263,4.
Imibare ya Minisiteri y’Imari igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Mata Amerika imaze kwinjiza miliyari 3 $ avuye mu misoro yakwa ibicuruzwa byinjira binyuze ku mipaka n’indi misoro itandukanye, bivuze ko ku munsi yinjiza miliyoni 180,9 $.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!