00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yabeshye inyungu Amerika ikura mu misoro y’umurengera yashyiriyeho ibicuruzwa biva hanze

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 19 April 2025 saa 12:19
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ari yishimiye inyungu igihugu kiri kuvana mu misoro yashyize ku bicuruzwa bituruka hanze byinjira muri Amerika avuga ko ibindi bihugu byungukaga byobyine bo ntihagire inyungu bakuramo.

Trump yabwiye Amerika na Canada ko bikwiye kwakira ndetse bikemera ibyo Amerika ishaka.

Yakomeje avuga ko imisoro yongewe ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu bindi bihugu yinjiza miliyari nyinshi z’Amadolari buri munsi.

Ubwo yasangiraga ifunguro rya nimugoroba n’abandi bayobozi bakuru ku wa 8 Mata 2025, Trump yagize ati “ Turimo kubaka ubukungu biturutse mu misoro, twinjiza miliyari 2$ buri munsi. Murabyizera? Bambwiye ko twinjiza miliyari 2 z’Amadolari buri munsi."

AP yanditse ko imisoro ku bicuruzwa biva hanze yongerewe muri Gashyantare 2025. Muri uko kwezi hakusanyijwe miliyari 7,2$ y’imisoro yakusanyijwe kuri gasutamo, ni ukuvuga angana na miliyoni 258,8$ ku munsi.

Mu gihe muri Werurwe hakusanyijwe miliyari 8,1 z’Amadorali ni ukuvuga ko ku munsi hinjiye angana na miliyoni 263,4.

Imibare ya Minisiteri y’Imari igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Mata Amerika imaze kwinjiza miliyari 3 $ avuye mu misoro yakwa ibicuruzwa byinjira binyuze ku mipaka n’indi misoro itandukanye, bivuze ko ku munsi yinjiza miliyoni 180,9 $.

Trump yabeshye amafaranga Amerika yinjiza nyuma yo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .