Trump yababariye Flynn wari warahamijwe kubeshya FBI mu iperereza k’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yababariye Michael Flynn wahoze ari Umujyanama mu bijyanye n’umutekano wari uherutse guhamwa n’icyaha cyo kubeshya Urwego rushinzwe Iperereza, FBI.

Flynn yahoze ari umwe mu bantu ba hafi ba Trump mu minsi ya mbere y’ubuyobozi bwe, ni umwe mu bahamijwe ibyaha n’inzego z’ubutabera mu iperereza ryakorwaga ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yo mu 2016.

Mu 2017 yemeye ko yabeshye FBI ubwo yabazwaga niba yaba yaragiranye ibiganiro n’abadipolomate b’u Burusiya mbere y’uko ahindura iyo mvugo.

Nyuma yo kubabarirwa, Flynn yashyize kuri Twitter idarapo rya Amerika ariherekesha umurongo wo muri Bibiliya muri Yeremiya 1:19 aho Imana iba ivuga ko izarengera abana bayo barwanywa n’abagizi ba nabi.

Flynn yakunze kuvuga ko guhamywa icyaha byaturutse ku bibazo bya politiki byatewe n’ubuyobozi bwari bucyuye igihe bwa Obama bwashagaka gutesha agaciro Trump wari umaze gutorerwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iperereza ryakozwe ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika yo mu 2016 ryarangiye mu 2019 nyuma y’amezi 22, biza kugaragara ko Trump n’abantu be ba hafi batigeze bagirana akagambane n’u Burusiya ku buryo bwakwivanga mu matora bugamije ko atsinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .