Trump yababariye abandi bantu 26 barimo n’uwo mu muryango we

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yongeye gutanga imbabazi ku mfungwa 26 zirimo na se w’umukwe we.

Ni nyuma y’uko kuwa Kabiri nabwo uyu muperezida uri mu minsi ya nyuma ya manda ye izarangira muri Mutarama 2021 yababariye infungwa 15, zirimo babiri bahamijwe uruhare mu bufatanye n’u Burusiya mu kwivanga mu matora y’iki gihuhugu yabaye mu 2016.

Mu babariwe hagaragayemo Paul Manafort wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump mu matora ya 2016, nawe akaba yarahamijwe n’iperereza rya 2018 kugira imikoranire n’u Burusiya mu kwivanga muri ayo matora.

Harimo kandi Roger Stone wahoze ari umujyanama we, wafunzwe azira kubeshya Inteko Ishinga Amategeko ubwo yabazwaga ku kuba yaba yaragerageje gukoresha Wikileaks, urubuga rugaragaza ubutumwa bwohererejwe Trump na Hillary Clinton bari bahanganye mu 2016.

Perezida Trump na none yanze kuva ku butegetsi asize ba mwana we, Charles Kushner, mu gifungo kandi afite ububasha ahabwa n’itegeko bwo kumubabarira.

Kushner yafunzwe azira ibyaha birimo kunyereza imisoro, gukoresha nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no gusibanganya ibimenyetso.

Uretse abo bahawe imbabazi, abandi batatu bagabanyirijwe igifungo, baza biyongera kuri batanu nabo bari bakigabanyirijwe kuwa Kabiri.

Donald Trump akomeje gutanga imbabazi ku bantu be ba hafi bari bafunzwe / Ifoto: Erin Schaff - Pool/Getty

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .