Ibiganiro byatangiye ku wa 16 Gicurasi 2025 abakuru b’ibihugu bya Ukraine n’u Burusiya batabirimo ahubwo bose bohereje amatsinda abahagarariye.
Mu byo bemeranyijeho harimo guhererekanya imfungwa 1000 ariko iminsi 30 y’agahenge yasabwe na Amerika ntiyumvikanyweho kuko u Burusiya bwifuzaga ko Ukraine ikura ingabo mu bice bwafashe kugira ngo intambara ihagarare nyamara Ukraine ntibikozwe.
Perezida Trump abinyujije ku rukuta rwa Truth Social yavuze ko azavugana na Perezida Putin ku wa Mbere Saa Yine za mugitondo (ku isaha y’Iburasirazuba bw’Isi) bakazibanda ku guhagarika intambara.
Ati “Ingingo izaganirwaho muri icyo kiganiro kuri telefone ni uguhagarika ibikorwa by’ubwicanyi, buri cyumweru abasirikare b’u Burusiya na Ukraine 500 barapfa, tuzanavugana ku bucuruzi.”
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov yavuze ko bari bamaze iminsi bategura ikiganiro cya Putin na Trump.
Trump yavuze ko nyuma yaho azahita agirana ikiganiro kuri telefone na Perezida Zelensky hamwe n’abandi banyamuryango ba OTAN.
Ati “Wenda uzaba umunsi uzatanga umusaruro, hazabaho guhagarika intambara, iyi ntambara iteye ubwoba itakagombye kuba yarabayeho ihagarare.”
Trump yari yemeye kujya Istanbul mu gihe Putin yari kuba ahari ariko birangira Perezida w’u Burusiya atagiyeyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!