Biteganyijwe ko azarahira ku wa 20 Mutarama 2025.
Joe Biden uyobora Amerika ubu, aherutse gutangaza ko mu rwego rwo guha icyubahiro Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse kwitaba Imana, amabendera yose muri iki gihugu agiye kururutswa mu gihe cy’iminsi 30.
Bitewe n’igihe ibi byashyiriwe mu bikorwa, amabendera azongera kuzamurwa ku wa 28 Mutarama 2025. Bivuze ko Trump azaba yamaze kurahira.
Mu butumwa yatangaje ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Trump yavuze ko Aba-Democrates bishimiye ko amabendera azakomeza kururutswa mu kurahira kwe, ashimangira ko ibi bigaragaza kubura umutima wo gukunda igihugu.
Trump yavuze ko yaba ari inshuro ya mbere perezida wa Amerika agiye kurahira amabendera yururukijwe, ko “Nta muntu ushaka kubona ibi kandi nta munyamerika n’umwe wabyishimira.”
N’ubwo yavuze ibi ariko mu 1973 ubwo Perezida Richard Nixon yarahiriraga kuyobora Amerika muri mande ye ya kabiri, amabendera yari yururukijwe mu rwego rwo kunamira Harry S. Truman wayoboye iki gihugu wari witabye Imana mu Ukuboza 1972.
Ariko kandi hari ubwo hashyirwagaho iminsi yo kururutsa amabendera, hakabamo igihe yongera kuzamurwa kubera impamvu zinyuranye.
Urugero nka nyuma y’urupfu rw’uwayoboye Amerika, Lyndon B. Johnson [wapfuye muri Mutarama 1973], Perezida Nixon yasabye ko amabendera yari yamanuwe mu rwego rwo kumwunamira yakongera kuzamurwa, mu guha icyubahiro imfungwa z’intambara zari zimaze kurekurwa na Vietnam, nyuma yongera kururutswa icyunamo kirakomeza.
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida wa Amerika, ’White House’, Karine Jean-Pierre, yasubije Trump avuga ko guverinoma ya Biden idateze guhindura ibyemejwe byo kururutsa amabendera iminsi 30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!