Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House byavuze ko mu minota 15 bamaze baganira muri Bazilika ya Mutagatifu Petero byagenze neza, ndetse nyuma na Zelensky yahamije ko byagenze neza ku buryo bishobora “kuzaba iby’amateka.”
Nyuma yo kuva i Vatican, Trump yanditse ku rubuga rwa Truth ko abona nta mpamvu yari ihari yari gutuma u Burusiya bugaba ibitero muri Kyiv, ndetse bituma atekereza ko Putin atifuza ko intambara ihagarara.
BBC yanditse ko u Burusiya bwo buherutse kuvuga ko bwemereye Amerika ko bwiteguye kuganira na Ukraine hatabanje gushyirwaho amananiza.
Trump na Zelensky baganiriye imbonankubone nyuma y’uko mu mpera za Gashyantare 2025 batonganye ndetse abari kumwe na Zelensky muri White House bagasohorwa ubutareba inyuma

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!