00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni gute umunyamakuru yisanze ahategurirwa igitero Amerika yagabye ku Ba-Houthis?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 March 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaba ibitero simusiga ku mutwe w’Aba-Houthis ugenzura ibice by’ingenzi muri Yemen, birimo n’Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Sana’a, ndetse n’igice cy’ingenzi cyane kizwi nka ’Bab al-Mandab Strait,’ kikaba kiri hagati ya Afurika na Yemen, aho gifatwa nk’umuryango w’Ubunigo bwa Suez, kikanyuramo 30% by’ingendo z’amato y’ubucuruzi ku Isi.

Aba-Houthis bashyigikiye Hamas mu ntambara ikomeje kuyihuza na Israel, ndetse bakunze kugaba ibitero kuri icyo gihugu, ubundi bakabigaba ku mato aca muri ’Bab al-Mandab Strait’.

Magingo aya, Aba-Houthis bamaze kurasa ku bwato bune, bashimuta ubundi ndetse banishe abantu bane batwara ubwato bwikoreye ibicuruzwa. Ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, Amerika yakoze ibishoboka byose mu guhangana n’ibyo bitero ariko birananirana kuko itashoboye kubihagarika burundu.

Trump akigera ku butegetsi, yasezeranyije guhindura ibintu, avuga ko agiye gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’Aba-Houthis no kubatsinda burundu.

Ibintu byabaye aho biratuza, cyane cyane nyuma y’uko Hamas itangiye ibiganiro na Israel, icyakora byongeye guhindura isura ejo bundi, ubwo Israel yatangazaga ko igiye gusubukura ibitero kuri Hamas, iyishinja kwica amasezerano y’agahenge no gutanga imbohe.

Aba-Houthis bateye hejuru, bavuga ko Israel nitangira ibyo bitero, nabo bari busubukure ibitero simusiga bagaba mu nyanja, icyakora kuri iyi nshuro, Trump yateye akamo, avuga ko atari bwemere ibyo bikorwa by’uyu mutwe.

Muri Amerika, imigambi yo kuburizamo ibitero by’Aba-Houthis yahise itangira gutegurwa, abayobozi mu nzego nkuru z’’icyo gihugu bahurizwa hamwe, bagatangira gutegura, gucura imigambi no gukaza ingamba z’ibyo bagomba gukora.

Abayobozi mu nzego nkuru za Amerika bemeje ko igikwiriye gukorwa ari ukugaba ibitero simusiga ku Ba-Houthis, bakabona isomo batazibagirwa mu buzima bwabo.

Ikibazo gikomeye, ni ubuziranenge n’uburyo ayo makuru yateguwemo.

Ibitero bya Amerika ni byo bya mbere bikomeye Trump agabye ku Ba-Houthis kuva yagera ku butegetsi

Umutekano w’amakuru y’umutekano uracagase

Mu guhangana n’Aba-Houthis, Amerika imaze gutegura ibitero mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyagabwe ku itariki ya 15-16 Werurwe, icya kabiri kikaba cyagabwe ku itariki ya 24 Werurwe. Mu gutegura ibi bitero byose, abayobozi mu nzego nkuru za Amerika bashyize hamwe, bategura umugambi uhuriweho.

Ubusanzwe, Abanyamerika, kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, bagira uburyo bw’itumanaho bahuriraho, mu kuganira ku makuru y’ingenzi nk’amakuru y’umutekano n’ibitero bigabwa ku bindi bihugu.

Muri Amerika, amakuru nk’aya y’ingenzi aganirirwa ku rubuga rwa SIPRNet (Secret Internet Protocol Router Network) ahaganirirwa amakuru y’ibanga, ikoreshwa n’abayobozi bakuru, nabo baba babifitiye uburenganzira bahawe.

Hari kandi urubuga ruzwi nka JWICS (Joint Worldwide Intelligence Communications System) rukoreshwa mu kuganira ku makuru rukubiyemo urundi rubuga ruzwi nka Sensitive Compartmented Information (SCI) rukoreshwa mu kuganira ku makuru y’ingenzi y’ubutasi, rugakoreshwa gusa n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta, igisirikare n’ubutasi.

Icyakora ubwo abayobozi baganira ku bitero bigomba kugabwa n’Aba-Houthis, ntabwo bakoresheje uburyo bw’itumanaho bwa SCI bagombaga gukoresha, cyane ko baganiraga ku makuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru.

Urubuga bakoresheje, ni uruzwi nka ’Signal.’ Uru rubuga rukora nka WhatsApp, gusa rukagira umwihariko wo kwizerwa no kugira ibanga kuko ubutumwa bugaragarira gusa uwabwohereje n’uwabwakiriye.

Gusa ibi byose ntitwari kubimenya iyo bidategurwa hatabaho ikosa, ryatumye Umwanditsi Mukuru wa The Atlantic, Jeffrey Goldberg.

Ku itariki ya 11 Werurwe, hari ku wa Kabiri, Goldberg yakiriye ubutumwa bwa Mike Waltz wifuzaga kuba inshuti nawe kuri ’Signal’ kugira ngo bajye baganira. Ni nka kumwe usaba umuntu kuba inshuti yawe kuri Facebook, mukajya muganira.

Gusa uyu Waltz ntabwo ari umuntu usanzwe, kuko Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’umutekano. Uyu ni umwe mu myanya ikomeye mu buyobozi bukuru bwa Amerika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Bitewe n’uko abantu nk’aba bakomeye badakunze kuganira n’abantu bakoresheje imbuga nkoranyambaga, Goldberg yaketse ko iby’ubu ari ibihuha, abanza kugira amakenga ariko aza kwemera ubwo butumire, aba inshuti na Waltz kuri ’Signal.’

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, ku wa Kane, Saa 16:28, Goldberg yakiriye ubutumwa, bumumenyesha ko yinjiye ku rubuga rwitwa ’Houthi PC small group.’

Uru ni rwo rubuga rwari rugiye gukoreshwa mu gutegura bya bitero twatangiriyeho byagabwe ku Ba-Houthis. Mu bandi bari kuri uru rubuga harimo Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Antonio Rubio, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inzego z’Ubutasi, Tulsi Gabbard, Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth m’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CIA), John Ratcliffe.

Kuri uwo munsi, buri muyobozi yatanze uhagarariye urwego rwe, kugira ngo baze guhuriza hamwe itegurwa ry’ibitero kuri Yemen, amatangazo abikurikira, uburyo bwo gutanga amakuru kuri Perezida Trump n’ibindi.

Muri rusange, abantu 18 bahagarariye abayobozi nibo bashyizwe muri iryo tsinda, barimo na Steve Witkoff uhagarariye Trump mu biganiro bigamije kugera ku gahenge muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati, Susie Wiles ushinzwe Abakozi mu Biro bya Perezida Trump, White House na Stephen Miller umwungirije, akaba n’Umujyanama wa Trump mu bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu.

Umwanditsi Mukuru wa The Atlantic, Jeffrey Goldberg, yisanze muri 'groupe' ya Signal yteguriwemo amakuru y'igitero cyagabwe ku 'Ba-Houthis'

JD Vance yanenze ibikorwa bya Trump

Kuva Vance na Trump batangira inshingano, ni abagabo bakunze guhuza cyane muri byose. Nta na rimwe Vance yari yakumvikana agaragaza impungenge ku byemezo bya Trump, ubwa mbere byabaye, bikaba byari muri iyi ’group’ ya Signal, ’Houthi PC small group.’

Icyo Vance atumvaga neza, ni impamvu Amerika igomba kugaba ibitero, akagira impungenge z’uburyo iki gikorwa kizakirwa ndetse n’impamvu Amerika ikwiriye kwishobora muri ibi bitero kandi nta nyungu nyinshi ifite muri ya nzira yo mu nyanja igenzurwa n’Aba-Houthis, ya ’Bab al-Mandab Strait’.

Mu butumwa bwe, Vance yavuze ko Amerika itungukira cyane muri iyi nzira ku buryo ikwiriye kuyitaho, cyane ko inyuramo gusa ibicuruzwa bingana na 3% gusa byerekeza muri Amerika, bityo ko atari inzira y’ingenzi cyane.

Vance yatangiye avuga ko igihe cyo kurasa ku Ba-Houthis gikwiriye kwegezwa inyuma. Ati "Ngiye mu nama yiga ku by’ubukungu i Michigan. Ariko ndatekereza ko turi gukora ikosa. 3% by’ubucuruzi bwa Amerika buca mu Bunigo bwa Suez. 40% by’ubucuruzi bw’u Burayi nibwo bucayo."

Uyu muyobozi yanagaragaje impungenge z’uburyo iki cyemezo kizakirwa n’abaturage, ati "Hari impungenge z’uko abaturage batazumva impamvu [y’iki gitero] n’impamvu ari ngombwa [ko kigabwa]. Impamvu nyamukuru y’iki gitero, nk’uko Perezida Trump yabivuze, ni ugutanga ubutumwa [ku Ba-Houthis]."

Vance ntiyarekeye aho, yakomeje agaruka ku ngaruka z’iki cyemezo, zirimo no gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzamuka.

Ati "Sinzi niba Perezida azi neza uburyo ubu butumwa buvuguruzanya n’ubutumwa ari gutanga ku Burayi muri ibi bihe. Hari n’ibindi byago by’uko dushobora kubona izamuka ry’ibiciro bya peteroli. Nakwishimira gushyigikira ibiganiro biri kubera muri iri tsinda."

Yakomeje asaba ko ibi bitsinzwa mu gihe cy’icyumweru, kugira ngo harebwe ku ngaruka iki cyemezo gishobora kugira, ariko abandi bamubera ibamba.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko yumva impamvu za Vance, gusa ashimangira ko gutegereza byagira ingaruka zirimo kuba iki gitero cyagabwa na Israel cyangwa se amakuru yacyo akajya hanze, ugasanga kigabwe mu buryo Amerika itateguye.

Waltz yunzemo, avuga ko Amerika ari cyo gihugu cyonyine gifite ubushobozi bwo guhangana n’Aba-Houthis, cyane ko u Burayi butafite igisirikare cyo mu mazi cyabishobora.

Ati "Twategereza ibyumweru kuva ubu, n’ubundi ni Amerika igomba kuzafungura ziriya nzira. Ku busabe bwa Perezida Trump, turi gukorana na Minisiteri y’Ingabo kugira ngo dukusanye ikiguzi bizasaba tuzacyishyuze u Burayi."

Gusa uyu mugabo yavuze ko uburyo bwo kwishyuza u Burayi buzaba butandukanye, ibivuze ko hashobora gushakwa izindi nyungu z’ubukungu, aho kuba gusa kwishyuza amafaranga ako kanya.

Vance yasubije Minisitiri w’Ingabo, Hegseth, amubwira ko "niba utekereza ko twagaba iki gitero, twabikora, icyo ntashaka ni ugukomeza kugoboka u Burayi inshuro nyinshi."

Hegseth yasubije ko ari ibintu bitumvikana, ko nawe atabishyigikiye, gusa yemeza ko ari ngombwa kuko Amerika ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo kugaba icyo gitero.

Ati "Nitwe twenyine twashobora kugaba ibi bitero. Nta wundi wabishobora. Ikibazo ni ukumenya igihe bizabera. Ntekereza ko kugaba ibi bitero ubu, ari igihe cyiza kurusha ibindi, dushingiye ku mabwiriza ya Perezida Trump yo gufungura inzira z’inyanja. Ntekereza ko dukwiriye kubikora, ariko Perezida Trump azasigarana amasaha 24 yo gutekereza kuri iki cyemezo [mbere yo gutanga uburenganzira]."

Izi mpaka zaje kurangizwa na Miller wungirije ushinzwe Abakozi muri White House, waje avuga ko Perezida Trump yatanze uburenganzira, igisigaye ari ugushaka uburyo bwo kwishyuza Abanyaburayi.

Ati "Nkurikije ibyo numvise, Perezida yafashe umurongo, yatanze uburenganzira, ariko mu gihe gito kiri imbere turamenyesha Misiri n’u Burayi icyo tubitezeho. Dukeneye no gushaka uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyaho [na Misiri n’u Burayi]. Byagenda bite u Burayi bwanze kudufasha? Mu gihe Amerika yasubizaho ingendo zo mu nyanja ku kiguzi kinini, hakenewe gushakwa uburyo twabona inyungu zitugarukaho binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi mu bihe biri imbere."

Iki gitero cyaje kugabwa koko, ndetse Ibiro bya Visi Perezida wa Amerika byavuze ko yaganiriye na Perezida Trump kuri iyi ngingo, bikarangira bari kumva ibintu kimwe.

Muri ibi biganiro, hagarutswe ku makuru akomeye y’ubutasi, arimo ubwoko bw’imbunda zakoreshejwe mu kugaba ibitero, ibisasu byarashwe, ahantu ibitero byagabwe byari buterwe, ibikorwaremezo by’Aba-Houthis byagombaga gusenywa n’ibindi.

Goldberg yavuze ko hari amakuru yabonye muri iyi group, yashoboraga kugira ingaruka ku basirikare n’ibikorwaremezo by’igisirikare cya Amerika, mu gihe yari kuba amenyekanye, bityo nawe ntiyayashyize hanze.

Haribazwa niba nta makosa yakozwe kugeza ubwo abayobozi mu nzego nkuru baganira kuri iki kibazo bifashishije urubuga rwa Signal, nyamara bakabaye bifashisha ubundi buryo bwiza bwateganyijwe.

Ikindi cyakanze abantu ni uko ubu butumwa bwaganiriweho, bwagombaga kugenda bwisiba nyuma y’iminsi ine n’irindwi, nyamara amategeko ya Amerika agena ko ubutumwa nk’ubu bw’ingenzi, bugomba kubikwa neza.

Vance na Trump bagaragaje kutumvikana ku ngingo yo kugaba ibitero kuri Yemen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .