Iyi sosiyete yatangaje ko iki gihombo cyatewe ahanini n’amasezerano yo gusangira inyungu yagiye igirana n’ikigo cyamamazaga ku rubuga rwayo itashatse gutangaza amazina.
Muri Werurwe 2024, Trump Media ni bwo yageze ku isoko ry’imari n’imigabane, bivuze ko byashoboka kugura no kugurisha imigabane yayo.
Ibi byashobotse nyuma y’uko iyi sosiyete yihuje n’ikigo cyitwa Digital World Acquisition gifasha ibindi bigo kwinjira vuba ku isoko ry’imari n’imigabane no gutangira kugurisha imigabane yabyo.
Trump yashinze urubuga rwa Truth Social mu 2021 nyuma yo guhagarikwa kuri Twitter ubu yabaye X no kuri Facebook, kubera imvururu abari bamushyigikiye bateje ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021.
Kuri ubu ntabwo sosiyete ya Trump Media and Technology Group yahuye n’igihombo ikiri mu maboko ya Donald Trump kuko nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo 2024, yahise aha umuhungu we w’imfura Donald Trump Jr, imigabane ye yose muri iyi sosiyete ibarirwa agaciro ka miliyari 4 z’Amadorali ya Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!