Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, bashimira inzobere mu bwubatsi zari zimaze imyaka itanu zisana iyi nyubako y’amateka yafashwe n’inkongi y’umuriro mu 2019.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo igikomangoma cy’u Bwongereza, William, Jill Biden, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden n’abandi.
Macron yavuze imbwirwaruhame muri uwo muhango, bwa mbere inzogera z’iyo Cathédrale zongera kuvuzwa nyuma y’imyaka itanu zitavuzwa.
Macron, Trump na Zelensky bahuriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa nyuma y’uwo muhango, baraganira.
Nirwo ruzinduko rwa mbere Trump agiriye hanze y’igihugu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo uyu mwaka.
Uru ruzinduko kandi ruje mu gihe abayobozi batandukanye b’i Burayi bakomeje kwibaza ku mibanire yabo na Trump ubwo azaba agiye ku butegetsi muri Mutarama 2025, dore ko yakunze kugaragaza kenshi ko atarajwe ishinga no kwita ku bihugu by’abandi aho kureba Amerika n’Abanyamerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!