00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump, Macron na Volodymyr Zelensky bahuriye mu ifungurwa rya Cathédrale Notre-Dame de Paris

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 December 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahuriye na mugenzi we Emmanuel Macron ndetse na Volodymr Zelensku wa Ukraine, mu muhango wo gutaha Cathédrale Notre-Dame de Paris.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, bashimira inzobere mu bwubatsi zari zimaze imyaka itanu zisana iyi nyubako y’amateka yafashwe n’inkongi y’umuriro mu 2019.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo igikomangoma cy’u Bwongereza, William, Jill Biden, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden n’abandi.

Macron yavuze imbwirwaruhame muri uwo muhango, bwa mbere inzogera z’iyo Cathédrale zongera kuvuzwa nyuma y’imyaka itanu zitavuzwa.

Macron, Trump na Zelensky bahuriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa nyuma y’uwo muhango, baraganira.

Nirwo ruzinduko rwa mbere Trump agiriye hanze y’igihugu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo uyu mwaka.

Uru ruzinduko kandi ruje mu gihe abayobozi batandukanye b’i Burayi bakomeje kwibaza ku mibanire yabo na Trump ubwo azaba agiye ku butegetsi muri Mutarama 2025, dore ko yakunze kugaragaza kenshi ko atarajwe ishinga no kwita ku bihugu by’abandi aho kureba Amerika n’Abanyamerika.

Trump yagaragaye muri Cathédrale Notre-Dame de Paris aganira na Jill Biden
Macron na Trump ubwo umuhango wo gufungura Cathédrale Notre-Dame de Paris wari urangiye
Aha Perezida Trump yasuhuzaga igikomangoma William cy'u Bwongereza
Trump, Macron na Zelensky baganiriye nyuma y'umuhango
Umwe mu bihayimana afungura ku mugaragaro Cathédrale Notre-Dame de Paris
Ubwo Perezida Zelensky yakirwaga na Macron kuri Cathédrale Notre-Dame de Paris
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura Cathédrale Notre-Dame de Paris
Abihayimana bakoze umutambagiro mu muhango wo gufungura iyi Cathédrale
Perezida Macron n'umugore we Brigitte Macron bahagaze imbere ya Cathédrale Notre-Dame de Paris mbere y'uko ifungurwa
Cathédrale Notre-Dame de Paris yaravuguruwe, isubizwa uko yahoze imeze mbere yo gufatwa n'inkongi
Cathédrale Notre-Dame de Paris yari imaze imyaka itanu yubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .