Muri Nzeri ya 2024 ubwo Donald Trump yari ageze kure ibikorwa byo kwiyamamariza manda nshya, umugabo witwa Ryan Rough yamugabyeho igitero agerageza kumuhitana gusa umugambi we uburizwamo.
Ni igitero cyabereye hafi y’urugo rwa Trump, aho uyu mugabo yari arimo gukina umukino akunda wa Golf. Ryan yamwegereye anyuze aho twagereranya n’inyuma y’urugo, hafi y’ikibuga Trump yari ari gukiniramo.
Mu byo Ryan Routh yari yitwaje harimo imbunda ya AK47.
Inyandiko z’urukiko zabonywe na Fox News, zivuga ko Routh yaba yaragerageje kugura intwaro zikomeye ku muntu ufite intwaro za gisirikare muri Ukraine kugira ngo zimufashe mu mugambi wo kwivugana Perezida Trump.
Aha niho Trump Jr. yahereye anenga Ukraine ko yarizi ko uyu mugabo Routh ashaka intwaro zo guhitana se nyamara bakaryumaho aho guha amakuru Amerika.
Mu butumwa yanyujije kuri ‘X’, yagize ati “Niba utekereza ko ari bibi kuba Ukraine itarigeze ishimira Amerika ku byo imaze kubakorera. Noneho kuba bigaragara ko batatubwiye ko uwo musazi (Ryan Routh), yagerageje kubagurira intwaro kugira ngo yice papa bisa nk’ibintu bikomeye cyane. Nibaza impamvu”.
Ni mu gihe kandi uyu mugabo Ryan Routh wavugishije Trump Jr., yari yagerageje kwinjira mu gisirikare cya Ukraine mu 2022 ntibyamuhira, gusa akomeza kwivanga mu ntambara y’iki gihugu aho byavugwaga ko yashakaga abasirikare barwanirira Ukraine mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!