Trump ashobora kwisubiraho akababarira Snowden yitaga umugambanyi ukwiriye kwicwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Kanama 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko ashobora kubabarira Edward J. Snowden wahoze akora mu nzego z’ubutasi za Amerika ukurikiranyweho ibyaha byo gushyira hanze amabanga y’ubutasi y’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Trump yavuze ko abantu benshi bareba Snowden bakamugiraho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bakumva ko ashobora kubabarirwa abandi bakamufata nk’uwakoze amahano, avuga ko agiye kubigenzura mu buryo bwiza.

Perezida Donald Trump mbere y’uko atorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakunze kuvuga ko Edward Snowden ari “umugambanyi” ndetse n’ “intasi ikwiriye kwicwa”.

Snowden ushinjwa gushyira hanze amabanga menshi yagiye agerwaho n’inzego z’iperereza za Amerika, afitanye amasezerano n’inzego zirimo CIA na National Security Agency (NSA), yasinywe hagati y’imyaka ya 2005 na 2013 ubwo yakoranaga n’izo nzego.

Ngo ayo masezerano yavugaga ko igihe Snowden yagira ikintu ashaka gutangaza kirebana n’amakuru y’iperereza, agomba gushyikiriza izo nzego inyandiko ze ngo zirebe niba amakuru azikubiyemo ntacyo atwaye. Nyamara uyu mugabo byarangiye asohoye igitabo yise ‘Permanent Record’, abikora atabanje kugaragaza inyandiko ze ngo ahabwe uburenganzira bwanditse, nk’uko amasezerano abiteganya.

Snowden unashinjwa na Guverinoma ya Amerika ibyaha by’ubutasi no kwiba umutungo wa Amerika, aba mu Burusiya mu buhungiro yishyizemo mu myaka irindwi ishize.

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko Snowden ashobora kubabarirwa nyuma y’ikiganiro Trump yagiranye na The New York Post ku wa Kane avuga ko hari abantu benshi badafatwa uko bukwiye.

Guhabwa imbabazi kwa Snowden ni yo mahirwe yonyine yatuma agaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu gihe mu 2013 aribwo yashyiriweho ibirego ku byaha by’ubutasi, yahise avuga ko atazigera agaruka muri Amerika. Imiryango itandukanye yahise itangira gusaba uwari Perezida wa Amerika icyo gihe, Barack Obama, kumubabarira ariko ntacyo byatanze.

Edward J. Snowden ashobora kubabarirwa agasubira muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .