Aba bayobozi bivugwa ko barakajwe cyane n’uburyo Trump yahamagariye abamushyigikiye kujya kwigaragambiriza ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bakangiza ibikorwa byayo ndetse bagasebya isura ya Amerika mu ruhando mpuzamahanga.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iri sanganya, barimo George W. Bush wigeze kuyobora Amerika, wasohoye itangazo rivuga ko “ibikorwa byabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika biteye isoni kubireba”, kandi ko ahangayikishijwe “n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi batakita ku nzego, umuco n’imibereho yacu”.
Trump ashobora kweguzwa n’ingingo ya 25 y’Itegeko Nshinga rya Amerika, ariko byasaba ko itorerwa ku bwiganze bwo hejuru kandi na Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence, agatera icyizere Donald Trump, ibintu benshi bemeza ko mu gihe gito gisigaye bishobora kugorana.
Amakuru avuga ko n’ubwo Trump atakweguzwa, ariko ashobora kubuzwa kongera kugira umwanya w’ubuyobozi azongera gufata, ibyamutesha amahirwe yo kuzongera kwiyamamaza mu 2024, kandi yari agifite amahirwe kuko yayoboye manda imwe muri ebyiri yemerewe.
Mu bandi banenze Trump barimo na Perezida Joe Biden watowe wavuze ko ibyo Trump yakoze ari ”igikorwa kibi kibayeho mu mateka ya Amerika ndetse kitazibagirana”.
Si ubwa mbere Trump asabiwe kweguzwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko mu mpera za 2019 nabwo abadepite bamutakarije icyizere, ariko kubera ishyaka rye rifite umubare munini w’abasenateri, iki gitekerezo nticyatorewe uko byari bikwiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!