00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ashobora gutangaza ko aziyamamaza mu cyumweru gitaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Donald Trump wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyumweru gitaha ashobora gutangaza ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu; ni mu gihe ishyaka ry’aba-Republicains aturukamo rishobora gutsindira kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Joe Biden wo mu ishyaka ry’aba-Democrates, yatangaje ko intsinzi y’aba-Republicains ishobora gusubiza inyuma demokarasi.

Amatora yabaye ku wa 8 Ugushyingo 2022, ashobora gutuma aba-Republicains bayobora umutwe w’abadepite n’uw’abasenateri dore ko ubutegetsi bwa Biden mu byo bushinjwa harimo izamuka ry’ibiciro n’ubwiyongere bw’ibyaha.

Ubwo yari yagiye gushyigikira abakandida b’aba-Republicains muri Ohio, Trump yavuze ko mu cyumweru gitaha nyuma y’amatora muri Leta ya Florida azasohora itangazo.

Ati “Ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo nzasohorera itangazo rikomeye i Mar-a-Lago muri Florida”.

Aba-Republicains nibaramuka batsindiye kuyobora Sena bizashyira iherezo kuri politiki za Biden nk’izijyanye no gukuramo inda n’izindi zigomba kunyura mu nteko ishinga amategeko. Bishobora kandi gutuma aba-republicains batangiza amaperereza ashobora guhindanya isura y’ubutegetsi bw’aba-democrates.

Trump ashobora gutangaza ko aziyamamaza mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .