Biteganyijwe ko ibiganiro bya mbere bizabera mu Bushinwa gusa aho ibizakurikira bizabera haracyari kwigwaho n’impande zombi.
Trump yakomje kugaragaza ko yifuza kwakira Xi mu rugo rwe ruri i Mar-a-Lago muri Leta ya Florida. Icyakora, abayobozi b’u Bushinwa bashyigikiye ko ibiganiro byaba mu buryo bwemewe, batitaye ku hantu byabera haba i Beijing cyangwa i Washington, icy’ingenzi ari uko byatanga umusaruro.
Kuva yagera ku butegetsi itariki ya 20 Mutarama 2025, Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa byose bitumizwa mu Bushinwa biva kuri 10% bigera kuri 20%, avuga ko ari ngombwa kurinda inyungu za Amerika no gukemura ibibazo by’ubusumbane mu bucuruzi.
Bimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byagizweho ingaruka n’iyongerwa ry’imisoro harimo ibikoresho by’ibyuma na aluminium n’ibicuruzwa bitandukanye.
Mu gusubiza u Bushinwa nabwo bwashyizeho imisoro iri hagati ya 10% na 15% ku bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ingufu bya Amerika.
Guverinoma y’u Bushinwa kandi yamaganye uburyo Washington ikora, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wang Yi, yavuze ko politiki nk’iyi igarura Isi mu buryo bw’amategeko ameze nk’agenga ishyamba aho ufite imbaraga ari we ugomba kubaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!