Muri rusange, u Burusiya bwafatiwe ibihano bigera ku bihumbi 40 birimo ibihano by’ubukungu bikomeye, nko gufatira umutungo w’icyo gihugu ubitse mu bihugu by’amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Icyakora ibyo bihano bishobora kuvaho mu minsi mike, cyane ko hari ubwoba bw’uko Trump ashobora gukuraho ibihano bimwe, ibishobora no kugira ingaruka zikomeye ku Mugabane w’u Burayi.
Abaganiriye na Financial Times bavuze ko batinya ko ibi bihano Trump azabikuraho kuko gusa byafashwe na Joe Biden, kandi akabikora atitaye ku ngaruka byagira ku Mugabane w’u Burayi.
Trump wifuza guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine mu gihe gito gishoboka, bikekwa ko ashobora gukuraho bimwe mu bihano byafatiwe u Burayi, nk’uburyo bwo kugira ngo icyo gihugu cyemere guhagarika intambara kirimo muri Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!