Trump yatanze isezerano ryo gushyira iherezo kuri iyi ntambara mu mezi atandatu nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika, ndetse uruhande rw’u Burusiya rwamaze kugaragaza ubushake bwo kuganira na Trump kugira ngo bumve uburyo ateganyamo kurangiza iyi ntambara.
Trump yagize ati "Nshobora kubonana na Zelenskyy mu cyumweru gitaha, ntabwo nzajya hariya."
Uyu mugabo yongeyeho ati "Nshobora no kuzahura na Perezida Putin. Ndifuza ko iyi ntambara irangira. Perezida Putin nanjye twagiranye umubano mwiza."
Trump na Zelenskyy bari baherutse guhurira i Paris mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro byarimo na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!