G8, kuri ubu yabaye G7 nyuma y’uko u Burusiya bukuwemo, ni umuryango w’ibihugu biteye imbere birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
U Burusiya bwakuwe muri uwo muryango mu 2014 nyuma y’uko bushinjwe kugaba ibitero mu gace ka Crimea bugamije kukigarurira, nubwo abatuye ako gace baje gukora amatora ya kamarampaka, bagahitamo kujya ku Burusiya, igihugu n’ubundi cyahoranye ako gace kugera mu myaka ya 1953.
Perezida yavuze ko gukuramo u Burusiya byari ikosa, bityo ko ashyigikiye ko bugarurwa muri uwo muryango.
Ati "Nakwishimiye ko bagaruka. Ntekereza ko byari ikosa kubakuramo. Ikibazo si ugukunda cyangwa kwanga u Burusiya, mbere byahoze ari G8."
Si ubwa mbere Trump avuze ku ngingo yo gusubiza u Burusiya muri G8, uretse ko byinshi mu bihugu by’u Burayi byakomeje kuyitera utwatsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!