Ibi ni bimwe mu byo Perezida Trump yatangarije mu nama rusange y’ibikorwa bya politiki yabereye muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 22 Gashyantare 2025.
Trump yagize ati "Twatanze amafaranga menshi cyane kuri Ukraine. Ndasaba ko batwishyura binyuze mu mutungo kamere nka peteroli n’amabuye y’agaciro. Tugomba gusubizwa amafaranga yacu."
Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutanga inkunga ingana na miliyari 183$ kuva muri Gashyantare 2022, harimo miliyari 66$ yifashishijwe mu by’ubwirinzi, gusa Perezida Trump we akavuga ko kubera ubuyobozi bubi “hatanzwe miliyari 350$, u Burayi bugatanga miliyari 100$.”
Trump yakomeje gusaba ko Ukraine hamwe n’abaterankunga bayo bo mu Burayi bagaragaza uko inkunga yose bahawe yakoreshejwe, ndetse yemeza ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabayeho mu mudendezo kubera amafaranga ya Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Joe Biden.
Perezida Zelensky aherutse kuvuga ko Ukraine ifite amahirwe make yo gutsinda intambara mu gihe yaba idafashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa yanze gusinya amasezerano yatuma ibigo byo muri Amerika bigira 50% by’uburenganzira ku mutungo kamere w’igihugu cye.
Aya amasezrano Trump avuga ko Amerika yari kuyabonamo inyungu igera kuri miliyari 500$.
Trump aherutse kwita Zelensky umunyagitugu, amushinja kwitesha amahirwe yo kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, ndetse avuga ko Ukraine idakwiye kwinubira kuba yarirengagijwe mu biganiro byabereye i Riyadh hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!