Iri kusanyabitekerezo ryakorewe muri Leta eshatu z’ingenzi zirimo Arizona, Georgia na North Corolina. Mu matora aheruka, Trump yari yatsinzwe muri Georgia na Arizona, kandi ari Leta zifite igisobanuro gikomeye.
Kuri iyi nshuro, abatora bemeje ko magingo aya biteguye gutora Trump kurusha Kamala, aho muri Arizona afite 50% kuri 45% ya Kamala, akagira 49% muri Georgia kuri 45% ya Kamala, mu gihe yagize 49% muri North Carolina kuri 47% ya Kamala.
Abatora bavuze ko bafite ubwoba bw’uko Amerika izaba imeze mu bihe biri imbere, cyane cyane mu gihe Kamala Harris yatorerwa kuyobora iki gihugu.
Ibi bijyanye n’ibyo Trump yakunze kuvuga mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yakunze gutanga umuburo ku bijyanye n’ubukungu, avuga ko mu gihe atatorwa, ingamba z’ubukungu zashyizweho zitatanga umusaruro.
Ku rundi ruhande, ikibazo cy’ubukene n’ubuzima buhenze ni kimwe mu bihangayikishije Abanyamerika, aho abakoreweho ubu bushakashatsi bavuze ko ubuzima bwabo bwari bwiza mu gihe Trump yayoboraga igihugu kurusha uko bwari bumeze mu gihe cya joe Biden.
Gusa ku rundi ruhande, nubwo Kamala Harris ari inyuma, afite amajwi menshi ugereranyije n’ayo Biden yari afite ataratangaza ko azongera kwiyamamaza. Kamala kandi afite amajwi menshi muri Leta ya Pennsylvania ifite agaciro gakomeye, aho arusha Trump amajwi 10%.
Mu bakoreweho ubushakashatsi, abagera kuri 15% bavuze ko batarafata icyemezo cy’uwo bagomba kuzatora. Uyu mubare ni munini cyane ndetse ushobora kugira ingaruka ku buryo amatora azagenda muri rusange, mu gihe baramuka bashyigikiye uruhande rumwe kurusha urundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!