Abayobozi ba Amerika hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu byumweru bishize bakunze kumvikana bavuga ko uru rubuga ruteye impungenge, gusa Guverinoma y’u Bushinwa yamaganye ibyo bivugwa by’uko irwifashisha mu bikorwa by’ubutasi.
Kuri uyu wa Gatanu, Trump yabwiye abanyamakuru ati “Turi kugenzura TikTok. Dushobora guhagarika TikTok. Dushobora kugira ibindi bintu dukora.”
Trump yavuze ko hari amahitamo atandukanye ashobora gukorwa, ko bizarebwaho neza mu gihe kiri imbere.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko bishoboka ko ubuyobozi bwa Trump bwasaba ba nyiri uru rubuga nkoranyambaga aribo sosiyete ya ByteDance, ko imikorere yarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajya mu maboko y’indi sosiyete.
Bivugwa ko Microsoft yaba iri kubera uburyo yagura ibikorwa bya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa TikTok yatangaje ko ayo makuru yose kugeza ubu akiri ibihuha ndetse ko yizeye ko uru rubuga ruzakomeza gutera imbere.
Microsoft nayo ntacyo iratangaza ku kuba yagura ibikorwa by’uru rubuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!