Trump yashinjwe kunyereza inkunga y’amafaranga yahawe mu kwiyamamaza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntasiba mu makuru na nyuma yo kuva ku butegetsi. Kuri ubu ari kuvugwa mu bikorwa byo kunyereza inkunga yahawe ngo ayifashishe mu matora yatsinzwemo na Joe Biden mu Ugushyingo umwaka ushize.

New York Times yatangaje ko ikipe ishinzwe kwamamaza Donald Trump yahawe inkunga ya miliyoni zigera kuri 250 z’amadolari yo kwifashisha mu bikorwa by’amatora, ayo mafaranga yabonetse mu mezi abiri yakurikiye amatora yo mu Ugushyingo 2020.

Icyakora, hari amakuru yizewe agaragaza ko ayo mafaranga yatanzwe atigeze akoreshwa mu bikorwa bijyanye no kwiyamamaza. Hari miliyoni 175 z’amadolari zitakoreshejwe kandi ntihagaragazwe aho zagiye.

Amafaranga angana na miliyoni 50 z’amadolari, yakoreshejwe mu bikorwa byo kugaragaza isura nziza ya Trump, bijyanye na gahunda yo kwiyamamaza, mu gihe hari miliyoni 10 z’amadolari zakoreshejwe ku banyamategeko bagiye batanga ibirego bigaragaza ko Trump yibwe mu matora.

Ayo makuru yababaje cyane aba- Républicain batandukanye bagize uruhare mu itangwa ry’iyo nkunga, kuko bumvaga ko izakoreshwa mu bikorwa byo kujuririra ibyavuye mu matora cyangwa agakoreshwa mu matora y’abasenateri yo muri Leta ya Georgia.

Impamvu iyi Leta yari ifite agaciro gakomeye ku ba- Républicain ni uko ariyo yari amakiriro ya nyuma kuri iryo shyaka.

Aba- Républicain mu nteko bari bafite imyanya 50, mu gihe aba-démocrate bari bafite imyanya 48. Imyanya ibiri y’abasenateri muri Georgia niyo yari iri guhatanirwa, bivuze ko iyo iramuka igiye mu maboko y’aba- Républicain, bari kugira ubwiganze bwa 52/48. Ntabwo byabahiriye kuko iyo myanya yatsindiwe n’aba-démocrate amashyaka yombi akanganya abasenateri 50 kuri 50.

Byarakaje bamwe mu ba- Républicain batanze amafaranga yabo bashyigikira Trump, nyamara ntakoreshe ubwo bushobozi ngo asubize icyubahiro ishyaka.

Umwe mu baterankunga b’imena ba Trump, Dan Eberhart yabwiye The New York Times ko yababajwe cyane n’uburyo amafaranga yabo yakoreshejwe.

Yagize ati “Rwose ariya mafaranga yaranyerejwe. Nari kwishimira kubona nibura kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga kijya mu matora y’abasenateri muri Georgia.”

Ntabwo biramenyekana uko Trump n’itsinda ryari rishinzwe kumwamamaza bazakoresha miliyoni z’amadolari zasigaye.

Trump yashinjwe kunyereza amafaranga yahawe nk'inkunga ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .