Donald Trump ashaka kuzongera kwiyamamaza mu 2024

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, utaremera ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu na Joe Biden, arateganya kuzongera guhatanira kuyobora iki gihugu mu 2024, ubwo manda ya mbere ya Biden izaba irangiye, mu gihe inkiko zaba zemeje ko yatsinzwe.

Umwe mu bajyanama bakomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Trump ni we watangaje ibijyanye n’uko uyu mugabo wabaye Perezida wa 45 wa Amerika ateganya kongera kwiyamamaza.

CBS News yatangaje ko nubwo nta mwanzuro urafatwa, abajyanama ba Trump batangiye gukora ibishoboka byose bagategura umurongo wa politiki ye mu gihe kiri imbere. Gusa uko bari gukora ibi, Trump ategereje ko inkiko zemeza uwatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 03 Ugushyingo dore ko yanze kwemera ko yatsinzwe.

Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-Républicain ari naryo Trump abarizwamo, Kevin Cramer, mu cyumweru gishize yahamagaye Trump amubwira ko amushyigikiye mu rugendo rwo kugana iy’ubutabera kugira ngo inkiko arizo zemeza ibyavuye mu matora.

Umwe mu bantu ba hafi ba Cramer yatangaje ko Trump yabwiye uyu musenateri wo muri North Dakota ati “Ibi nibidakunda, nzongera niyamamaze mu myaka ine”.

Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump bamaze gutanga ibirego muri leta zitandukanye basaba ko amajwi yongera kubarurwa, aho bavuga ko muri zimwe hari amajwi y’abantu bapfuye yabazwe, ahandi atagira ingano akaburirwa irengero harimo n’ay’abasirikare.

Gusa ibi ntibibuza ko Biden yatangiye ibikorwa bigamije gutegura urugendo rwe rwo kuzayobora igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko guhera tariki ya 20 Mutarama 2021 ubwo azaba amaze kurahira.

Perezida Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora (AP: Evan Vucci)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .