Trump aramutse atsinzwe mu matora, haba habaye ibitaherukaga mu myaka 28 ishize

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo tumenye uzatsinda amatora ya Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati ya Donald Trump ushaka kuyobora manda ya kabiri na Joe Biden wigeze kuba Visi-perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Imyaka 28 irashize nta Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wiyamamariza kuyobora manda ya kabiri ngo atsindwe, gusa mu mateka y’iki gihugu hari abo byagiye bibaho bakiyamamaza bashaka kuyobora manda ya kabiri ariko amahirwe ntabe ku ruhande rwabo.

Benshi bahanze amaso amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2020, hari benshi bavuga ko Donald Trump umaze imyaka ine ayoboye iki gihugu cy’igihangange, ashobora kutazatsinda bitewe n’uko yitwaye mu gihe amaze ku buyobozi.

Ikusanyabitekerezo rikunze gukorwa iyo amatora yegereje harebwa uhabwa amahirwe na benshi nk’uwazatsinda ayo matora, rikomeje kwerekana ko Biden ari we uhabwa amahirwe yo kuba yazatsinda aya matora, n’ubwo ibi hari ubwo bitandukana n’ibiva mu matora.

Donald Trump aramutse atsinzwe aya matora yaba abaye uwa 11 mu mateka ya USA unaniwe kuyobora manda ebyiri zikurikiranya

Abaperezida batabashije gutsinda amatora kuri manda ya kabiri

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyizweho mu 1789, muri iyo myaka 231 ishize kuva umuntu wa mbere atorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange, iyi ntebe imaze kwicarwamo n’abaperezida 45.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba yemerewe kwiyamamariza manda ebyiri z’imyaka ine zikurikiranya zitarenga.

Muri aba 45 bayoboye iki gihugu, icumi gusa mu bagerageje kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri nibo batashoboye gutsinda bitewe n’mpamvu zinyuranye, gusa hashize imyaka 28 ibisa n’ibi bidaherutse.

-  George H W Bush

George H W Bush ni we muperezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutsindwa yiyamaririje kuyobora manda ya kabiri, byabaye mu matora yo mu 1992 ubwo yatsindwaga na Bill Clinton wari uhagarariye aba- démocrate.

Bush akaba ari na we se wa George W Bush na we wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari Perezida wa 41 w’iki gihugu.

Mu mirimo yakoze mbere yo kuba, Bush yabanje kuba Umuyobozi w’Urwego Rushinze Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA kuva mu 1976 kugeza mu 1980.

Kuva mu 1981 yabaye Visi-Perezida wa Perezida Reagan kugeza mu 1989 ubwo yatorerwaga kumusimbura, kugeza mu 1992 ubwo manda ye yari irangiye akiyamamaririza indi ariko Bill Clinton akamukubita inshuro.

Mu 2000, umuhungu we George W Bush yageze ikirenge mu cye atorerwa kuyobora iki gihugu inshuro ebyiri zikurikiranya kugeza mu 2008 ubwo Barack Obama yamusimburaga kuri uwo mwanya.

George H W Bush, Perezida wa 41 wa USA, ni we uheruka gutsindwa yiyamarije kuyobora manda ya kabiri, yatsinzwe na Bill Clinton

-  Gerald Ford na Jimmy Carter

Jimmy Carter yayoboye Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981 ubwo yatsindwaga na Ronald Reagan mu matora yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri.

Carter yagiyeho asimbuye Gerald Ford, uyu we twavuga ko nta matora n’amwe yigeze atsinda kuko yagiyeho asimbuye Richard Nixon wari umaze kwegura mu 1974, ayobora kugeza mu 1977 avaho atsinzwe amatora nyine.

Kuba Ford atarigeze atsinda amatora, ndetse n’uwamukurikiye Carter ntabashe gutsindira kuyobora manda ya kabiri, byatumye ari bwo bwa mbere mu mateka abaperezida babiri bikurikiranya batabasha gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

Jimmy Carter yayoboye USA kuva mu 1977 kugeza mu 1981 ubwo yatsindwaga na Ronald Reagan mu matora yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri

-  Herbert Hoover

Herbert Hoover yatorewe kuyobora Amerika mu 1928, muri iyi manda ye Amerika yahuye n’ibibazo byinshi by’ubukungu mu 1929.

Manda yarangiye ibintu bitarasubira ku murongo bituma Abanyamerika batongera kumugirira icyizere ngo ayobore manda ya kabiri, atsindwa mu matora na Franklin D Roosevelt.

Herbert Hoover ku ngoma ye yahanganye n'ibibazo by''ubukungu ariko birananirana bituma atongera kugirirwa icyizere ngo atorerwe manda ya kabiri

-  William Howard Taft

William Howard Taft yayoboye kuva mu 1909 kugeza mu 1913 atsindwa na Woodrow Wilson mu matora yo mu 1912.

Taft ni we muperezida wenyine mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye Minisitiri w’Ubutabera ubundi akaza no kuba Perezida.

Howard afatwa n’abanyamateka benshi nk’umuperezida wabayeho usanzwe, kuko mu gihe cy’imyaka ine yamaze ku butegetsi nta kidasanzwe yibukirwaho.

Ku gihe cye yaranzwe n’ivangura ku birabura, kuko abirabura ntibapfaga guhabwa imirimo ya leta, yanakuyeho abirabura benshi bari mu myanya y’ubuyobozi mu gice cy’amajyepfo.

Yatsinzwe amatora mu gihe hari hashize imyaka 20 yose nta muperezida wiyamamariza manda ya kabiri ngo atsindwe.

William Howard Taft yayoboye kuva mu 1909 kugeza mu 1913 atsindwa na Woodrow Wilson mu matora yo mu 1912

-  Grover Cleveland na Benjamin Harrison

Inkuru y’aba bombi yo isa n’itangaje kuko Grover Cleveland wabaye Perezida wa 22 mu 1884, yananiwe gutsindira manda ya kabiri mu 1888 aho yatsinzwe na Benjamin Harrison, nyuma agaruka mu matora yakurikiyeho mu 1892 arayatsinda arongera yisubiza intebe ayambuye Harrison wari warayimukuyeho na we.

Bivuze ko Grover Cleveland ari umwe mu baperezida batabashije gutsindira manda ya kabiri bikurikiranya ariko yaje kugaruka nyuma ya manda imwe yisubiza intebe, mu gihe Benjamin Harrison we atabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

Grover Cleveland ntiyabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri yikurikiranya gusa yaje gutsinda Benjamin Harrison wari wamutsinze mu matora yabanje asubira ku buyobozi

-  John Quincy Adams

John Quincy Adams yabaye Perezida wa gatandatu wa USA aba n ‘uwa kabiri ubuze amahirwe yo kuyobora manda ya kabiri nyuma ya se John Adams na we utarabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

Mu gihe cye ku buyobozu hari ibibazo mu ishyaka yaturukagamo rya Democratic-Republican party, ryanaje gucikamo ibice rikavamo abiri, irya Democratic party n’irya the Whig party.

John Quincy Adams yabaye Perezida wa gatandatu wa USA aba n‘uwa kabiri ubuze amahirwe yo kuyobora manda ya kabiri nyuma ya se John Adams na we utarabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri

-  John Adams

John Adams niwe perezida wa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

John Adams yanabanje kuba visi-perezida wa mbere, ubwo yayoboranaga na perezida wa mbere wa USA, George Washington wayoboye manda ebyiri ubundi agasimburwa n’uyu John Adams we utarabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri.

Mu matora yaje ku mwanya wa gatatu ahita asimburwa na Thomas Jefferson wari watsinze amatora aba perezida wa gatatu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amatora nyir’izina y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba ku wa 3 Ugushyingo 2020. Gusa kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, abaturage bagana ibiro by’itora maze bagahitamo uwo bumva ko wazabayobora mu myaka ine iri imbere, kugeza ubu abarenga miliyoni 45 nibo bamaze gutora.

Byitezwe ko mu matora y’uyu mwaka, hazatora abantu barenga miliyoni 150, ndetse ubwitabire bushobora kuba hejuru kurusha indi myaka yose uhereye mu 1908.

John Adams niwe perezida wa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarabashije gutsindira kuyobora manda ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .